
Abanyarwanda 62% batekewe imitwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya serivisi z’imari
Ubushakashatsi bushya bwakozwe na TransUnion Rwanda bugaragaza ko ikibazo cy’ubutekamutwe bukoresheje ikoranabuhanga muri serivisi z’imari gikomeje kuba ingorabahizi, aho Abanyarwanda 62% bavuga ko bageragejwe gutekwa imitwe, mu gihe 9% bavuga ko bibwe amafaranga binyuze muri ubwo buryo.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwa "Consumer Pulse Survey Q1 2026", bwashyizwe ahagaragara ku wa 9 Nyakanga 2026, bugaragaza ko kubera ubwiyongere bw’ubushukanyi bwo kuri internet, 55% by’ababajijwe bahise bahindura amagambo banga (passwords) ya konti zabo kugira ngo barusheho kurinda amakuru n’amafaranga yabo.
Umuyobozi wa TransUnion Rwanda, Didier Mutabazi, yavuze ko nubwo ubutekamutwe bukomeje kugaragara, hari intambwe imaze guterwa mu kubukumira binyuze mu bufatanye bwa Leta n’ibigo bitanga serivisi z’imari.
Yasobanuye ko uburyo bwo kurinda abakiliya burimo kunozwa, ndetse ko ibigo by’imari bikomeje gushora imari mu ikoranabuhanga rifasha gutahura no gukumira uburiganya mbere y’uko bugira ingaruka ku bakiliya.
Ubushakashatsi bwanagaragaje ko 76% by’Abanyarwanda bafite icyizere ko ubukungu bwabo buzaba bwarazamutse mu mezi 12 ari imbere, mu gihe 16% bavuga ko nta mpinduka zigaragara bateganya.
INDI NKURU WASOMA :FIFA yanze ubusabe bw'u Bufaransa bwo gukuriraho Michael Olise ikarita y'umuhondo
Nubwo bimeze bityo ariko, hafi kimwe cya kabiri cy’ingo cyatangaje ko gishobora kutazabasha kwishyura neza fagitire cyangwa inguzanyo, mu gihe 38% bavuze ko amafaranga binjiza atiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize.
Ku bijyanye n’inguzanyo, 98% by’ababajijwe bavuga ko ari ingenzi, ariko 42% gusa ni bo bumva bafite amahirwe yo kuyihabwa. Mutabazi yavuze ko inyungu z’inguzanyo zikiri hejuru n’amikoro make y’abaturage biri mu bituma benshi batagera kuri izi serivisi.

Ibitekerezo