Amamaza hano
Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta biyongereye
AmakuruRwanda

Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta biyongereye

Umusaruro w’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 wazamutse ugereranyije n’umwaka wabanje, aho abasoje amashuri abanza batsinze ku kigero cya 82,24%, mu gihe mu 2024/25 bari 75,6%.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min350
Dukurikire

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yavuze ko uyu musaruro ugaragaza izamuka ry’abanyeshuri bagize amanota meza. Mu banyeshuri 276.579 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, abatsinze ni 82,24%.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye na ho umusaruro wazamutse, kuko abanyeshuri 149.015 bakoze ibizamini, abatsinze bakagera kuri 85,70%, mu gihe mu mwaka ushize bari 64%.

Amamaza hano

Dr. Bahati yavuze ko iri zamuka rigaragara no mu buryo amanota y’abanyeshuri yagiye ahinduka. Yagaragaje ko mu mwaka ushize abanyeshuri bari hagati ya 30% na 40% bari barenga ibihumbi 10, ariko uyu mwaka bakaba baragabanutse bakagera ku bihumbi bine.

Abari bafite hagati ya 40% na 50% na bo bavuye ku barenga ibihumbi 41 mu mwaka ushize, bagera ku bihumbi 27. Ibi, nk’uko NESA ibivuga, byatumye umubare w’abanyeshuri bafite amanota ari hejuru ya 50% wiyongera.

INDI NKURU WASOMA : Haringingo yavuze ibidasanzwe kuri APR FC yikuye muri Super Cup

Uyu mwaka ibizamini bisoza amashuri abanza byakozwe n’abanyeshuri 276.579 bo mu mashuri 3.895. Abakobwa bagize 55,65% by’abakoze ibizamini, mu gihe abahungu ari 44,35%.

Ku cyiciro rusange, abahungu batsinze ku kigero cya 89,8%, mu gihe abakobwa batsinze 82,62%.

Ibizamini bya LetaNESA

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta biyongereye - Tugezo