
Abaturiye Nsinda binjiza urumogi muri gereza baburiwe
Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), CP Theos Badege, yaburiye abaturiye Igororero rya Nsinda bafasha abagororwa kwinjiza urumogi n’ibindi biyobyabwenge, ababwira ko ibyo bikorwa bishobora kubaviramo gufungwa.
CP Badege yabivugiye mu Nteko y’Abaturage yabereye mu Murenge wa Muhazi ku wa 6 Ukwakira 2026, yahurije hamwe abaturage bo mu Kagari ka Kabare, Karitutu na Nsinda, utugari duhana imbibi n’Igororero rya Nsinda.
Yavuze ko hari abaturage bagiye bafatwa bagerageza kwinjiza ibintu bitemewe muri iri gororero, ashimangira ko n’abafasha abagororwa kubigeramo baba bakoze icyaha.
Ati: “Hari abantu tujya tubona iyo twafunguye amarembo cyangwa abaje gusura baba bashaka kwinjiza ibintu. Nimutekereze ko twigeze no gufata abantu bagerageje kwinjiza urumogi hano.”
CP Badege yasabye abaturage kudashyira ubuzima bwabo mu kaga bashaka amafaranga avuye mu bikorwa nk’ibi, kuko bishobora gutuma bahanwa ndetse n’abagororwa babaguriye ibyo biyobyabwenge bakongera guhanwa.
Abaturage bavuga ko iki kibazo kigenda kigabanuka
Harindintwari Jean Claude, utuye mu Kagari ka Nsinda, yavuze ko hari igihe abagororwa bahaga abaturage amafaranga menshi kugira ngo babagurire urumogi na Pakimaya, bikaba byakoreshwaga mu gukora inzoga zitemewe.
INDI NKURU WASOMA : Ebola Yageze Muri Kenya
Yavuze ko ibi byateraga umutekano muke, ariko ko ubu bigenda bigabanuka.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yasabye abaturage gukorana n’abashinzwe umutekano no gutanga amakuru ku gihe ku bashaka kwinjiza ibintu bitemewe muri iri gororero.

Ibitekerezo