
AFC/M23 yashinje ingabo za RDC n’abo bafatanya kugaba ibitero ku baturage
Ihuriro AFC/M23 ryashinje ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’imitwe bafatanya, irimo FDLR, Wazalendo, abacanshuro ndetse n’ingabo z’u Burundi, kugaba ibitero mu bice bituwe n’abaturage mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu butumwa ryashyize ahagaragara ku wa 14 Kanama 2026, AFC/M23 yavuze ko ibitero byabereye mu bice bya Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Iri huriro ryatangaje ko ahagana saa tatu za mu gitondo, ibisasu byarashwe mu gace ka Kanyola, muri Teritwari ya Walungu, no mu bice bihana imbibi na ko.
AFC/M23 kandi yavuze ko ahagana saa tanu z’amanywa, ingabo za RDC n’imitwe yitwaje intwaro bafatanya bagabye ikindi gitero ku gace ka Kawere, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ryatangaje ko ibyo bitero byahitanye abantu ndetse bigatuma bamwe mu baturage bongera guhunga, ariko ntiryatangaje umubare w’abapfuye cyangwa abakomeretse.
INDI NKURU WASOMA : Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves batangiye inzira yo gutandukana
Ibi birego bije mu gihe RDC na AFC/M23 biheruka kugirana amasezerano agamije guhagarika imirwano no gushyiraho uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge. Aya masezerano yasinyiwe mu biganiro by’amahoro byabereye i Doha muri Qatar.
Muri ayo masezerano, impande zombi ziyemeje kurinda abasivili, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gukora ibishoboka kugira ngo imirwano ihagarare mu buryo burambye.

Ibitekerezo