Amamaza hano
Amajyepfo: Hatwitswe amakarito 1,313 n’amacupa 3,179 y’inzoga zitujuje ubuziranenge
SiporoRwanda

Amajyepfo: Hatwitswe amakarito 1,313 n’amacupa 3,179 y’inzoga zitujuje ubuziranenge

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi mu Ntara y’Amajyepfo zangije ku mugaragaro amakarito 1,313 n’amacupa 3,179 y’inzoga zitandukanye zitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibinyobwa byangiza ubuzima bw’abaturage.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min2760
Dukurikire

Iki gikorwa cyabaye ku wa 5 Kanama 2026, aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’izindi nzego, yanamenye litiro 31,269 z’inzoga z’inkorano zizwi nk’igikwangari.

Mu nzoga zangijwe harimo izikunze kwitwa “ibyuma”, aho mu Karere ka Huye ari hamwe mu hakozwe iki gikorwa, kubera ko izo nzoga zagiye zigaragaramo ingaruka ku buzima bw’abazinywa.

Amamaza hano

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari inshingano ya buri wese, kuko uretse kwangiza ubuzima, bishobora no kugira uruhare mu bwiyongere bw’ibyaha.

Yagize ati: “Uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ni ingenzi. Ibi binyobwa ni uburozi bwangiza ubuzima bw’abaturage, cyane cyane urubyiruko. Bishobora kubangiriza imikorere y’ubwonko bikabatera kutagira imitekerereze mizima, bikabashora mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa.”

CIP Kamanzi yavuze ko ingaruka z’izi nzoga zitagarukira ku muntu uzinywa gusa, ahubwo ko zishobora guteza amakimbirane mu miryango, urugomo ndetse n’ibindi bibazo bibangamira umutekano w’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kankesha Annonciata, yavuze ko kurwanya iki kibazo bisaba ubufatanye bw’inzego za Leta n’abaturage.

Ati: “Turasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi batanga amakuru ku bantu babikora cyangwa babicuruza, kugira ngo turinde ubuzima bw’abaturage kandi twubake umuryango utekanye.”

INDI NKURU WASOMA : Nyampinga w'u Bubiligi yakoze impanuka ikomeye

Bamwe mu baturage bagaragaje ko izi nzoga zagiye zigira ingaruka ku miryango imwe n’imwe, aho abazinywa bamwe batakaza ubushobozi bwo gufata imyanzuro myiza ndetse bakishora mu bikorwa by’urugomo n’ibyaha.

Inzoga z'inkoranoAmajyepfo

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Amajyepfo: Hatwitswe amakarito 1,313 n’amacupa 3,179 y’inzoga zitujuje ubuziranenge - Tugezo