
Amakimbirane yaturutse ku manota agejeje umunyeshuri imbere y'urukiko
Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 16 Nyakanga 2026, Ubushinjacyaha bwasabiye Viola Eli Bibi Albert, umunyeshuri ukomoka muri Sudani y’Epfo, igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 500.000 Frw, nyuma yo gukurikiranwaho gukubita umwarimu we no kumutera ubwoba ko azamwica.
Uyu munyeshuri, wiga muri imwe muri kaminuza zo mu Mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi nyuma y’amakimbirane yavutse ku manota. Amakuru yatangiwe mu rukiko agaragaza ko ikibazo cyatangiye ubwo yasabaga kongererwa amanota yari yabonye mu isomo yari yarasubiyemo, ariko umwarimu akamubwira ko bidashoboka. Nyuma y’aho, yakoze ikindi kizamini na bwo aratsindwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko umwarimu akimara gushyira amanota muri sisitemu ya kaminuza, Eli Bibi yamutegeye, aramukubita ndetse anamubwira amagambo y’iterabwoba avuga ko azamwica. Uwo mwarimu yavuze ko yakijijwe n’abandi bantu bari hafi aho, ahita atanga ikirego.
Mu rukiko, Eli Bibi yemeye ko yakubise umwarimu we, asobanura ko yabitewe n’umujinya wo gutsindwa amasomo, anamusaba imbabazi. Gusa yahakanye ko yamuteye ubwoba amubwira ko azamwica. Ku ruhande rw’uregwa, umwunganizi we yasabye ko urukiko rwazagabanya indishyi zisabwa, avuga ko ari nyinshi.
INDI NKURU WASOMA :Thomas Tuchel azakomeza gutoza u Bwongereza bwasezerewe na Argentine
Umwarimu wahohotewe yasabye indishyi zirenga miliyoni 9 Frw, avuga ko zangiritse ku buzima bwe, ku mutungo we no ku cyubahiro cye. Yanze kandi ubwiyunge, agaragaza ko atigeze asabwa imbabazi mbere y’iburanisha ndetse ko uregwa yari yaranamureze muri RIB amushinja kumurenganya.

Ibitekerezo