Amamaza hano
Amerika na Arabie Saoudite bagabye ibitero ku mutwe ushyigikiwe na Iran
AmakuruAziya

Amerika na Arabie Saoudite bagabye ibitero ku mutwe ushyigikiwe na Iran

Umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran wongeye gukaza umurego nyuma y’uko Amerika ifatanyije na Arabie Saoudite bagabye ibitero ku mutwe witwaje intwaro ushyigikiwe na Iran ukorera muri Iraq.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min2770
Dukurikire

Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko ibyo bitero byari bigamije kurwanya umutwe bushinja gukorera inyungu za Iran no kugira uruhare mu bitero byagabwe ku ngabo za Amerika ndetse n’ibikorwaremezo bya peteroli byo muri Arabie Saoudite.

Nubwo CENTCOM itatangaje izina ry’uwo mutwe, umutwe wa Popular Mobilisation Forces (PMF) watangaje ko nibura abarwanyi bawo 10 bishwe muri ibyo bitero.

Amamaza hano

Ibi bibaye nyuma y’uko Iran iherutse kurasa misile nyinshi za ballistique ku birindiro by’ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati. Amerika yavuze ko izo misile zose zabashije kuzikumira mbere y’uko zigera ku ntego, mu gihe Iran yo yatangaje ko yari igamije ikigo cya gisirikare cya Amerika giherereye muri Jordanie.

Mu itangazo ryayo, CENTCOM yavuze ko ifatanyije n’indege z’intambara za Arabie Saoudite yarashe ibigo byinshi byakoreshwaga mu kubika intwaro n’ibikoresho by’imitwe ishyigikiwe na Iran mu burasirazuba bwa Iraq.

Yongeyeho ko ibyo bitero byari igisubizo ku bitero birenga 30 by’indege zitagira abapilote (drones) bivugwa ko byagabwe n’imitwe ishyigikiwe na Iran mu masaha 72 ashize.

Ku ruhande rwawo, PMF yamaganye ibyo bitero, ivuga ko ari ukwica ubusugire bwa Iraq no gukomeza kongera amakimbirane mu karere.

INDI NKURU WASOMA : Jamus SC yanganyije na Simba SC, ikomeza kuyobora itsinda B

Mu minsi yashize kandi, Arabie Saoudite yatangaje ko ingabo zayo zarashe zikanasenya drones zari zigambiriye kwibasira ibikorwa remezo bya peteroli mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Ubuyobozi bw’ingabo zayo bwashinje imitwe ikorana na Iran ikorera muri Iraq kuba ari yo yari inyuma y’icyo gitero.

Iyi ntambara yongeye kubura nyuma y’iminsi mike Perezida wa Amerika, Donald Trump, atangaje ko ibiganiro hagati ya Washington na Tehran byari biri kugenda neza. Gusa Iran yakomeje guhakana ko hari ibiganiro biri kuba hagati y’impande zombi.

USASaudi Arabia

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Amerika na Arabie Saoudite bagabye ibitero ku mutwe ushyigikiwe na Iran - Tugezo