
Amerika yongeye gushyira igitutu kuri Iran
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize igitutu kuri Iran zisaba ko itangaza ku mugaragaro ko amato y'ubucuruzi yemerewe kunyura mu Muyoboro wa Hormuz nta nkomyi, ndetse ikanasezeranya guhagarika ibitero ku mato y'abasivili mbere y'ibiganiro biteganyijwe kubera muri Oman kuri uyu wa Gatandatu.
Ni icyifuzo kije nyuma y'iminsi mike habaye imirwano hagati y'impande zombi, aho amato atatu y'ubucuruzi yarashwe mu gace ka Hormuz, ibintu Amerika yavuze ko byarenze ku masezerano y'agahenge yari yarasinywe hagati y'ibihugu byombi muri Kamena uyu mwaka.
INDI NKURU WASOMA :Abagabo baryamana bahuje igitsina bakomeje kwiyongera mu byago byinshi byo kwandura SIDA
Ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko abayobozi ba Iran babwiye mu ibanga abajyanama ba Perezida Donald Trump ko kurasa ayo mato byabaye ikosa, nubwo bashinje umutwe w'abahezanguni bo mu gihugu cyabo kuba ari wo wabikoze utabiherewe uburenganzira.
Umwe mu bayobozi ba Amerika yagize ati: "Baragarutse ku meza y'ibiganiro bavuga bati, 'Twakoze ikosa. Nimucyo dukomeze ibiganiro.'"
Amerika ivuga ko Iran igomba kubanza gutangaza ku mugaragaro ko umuhora wa Hormuz ufunguye ku mato y'ubucuruzi kandi ko itazongera kuyarasaho. Perezida Trump yavuze ko bitabaye ibyo, Iran izahura n'ingaruka zikomeye.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, we yavuze ko igihugu cye cyubahirije amasezerano y'agahenge, ashinja Amerika kuba ari yo yayarenzeho.
Mu gihe ibiganiro bikomeje gutegurwa, intumwa za Qatar na zo zageze muri Iran mu rwego rwo gushaka uko umwuka mubi wagabanuka no koroshya urujya n'uruza rw'amato muri Hormuz, inzira inyuramo igice kinini cya peteroli icuruzwa ku isi.

Ibitekerezo