
APR FC yivanye muri Super Cup
APR FC yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, imenyesha ko ititeguye gukina Super Cup y’uyu mwaka izakinwa n’amakipe ane.
Ni nyuma y’uko FERWAFA ihinduye uburyo Super Cup yari isanzwe ikinwamo, aho mbere yahurizaga amakipe abiri, ari yo yatwaye Shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro. Uyu mwaka, FERWAFA yemeje ko iri rushanwa rizitabirwa na APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC.
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi havugwa ko APR FC itishimiye ubu buryo bushya, ariko ubu iyi kipe yamaze kubimenyesha FERWAFA mu nyandiko.
APR FC yavuze ko yari yiteguye gukina Super Cup mu mukino umwe izahuramo na Rayon Sports, hashingiwe ku buryo iri rushanwa ryari risanzwe rikorwa.
Iyi kipe kandi yavuze ko impinduka zatangajwe zitinze, mu gihe yari yamaze gufata izindi gahunda ziteganyijwe muri iyi minsi. Yagaragaje kandi ko amakipe azitabira iri rushanwa atigeze agirwa inama mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo guhindura imiterere yaryo.
APR FC yasabye FERWAFA ko niba ishaka guhindura uburyo Super Cup izajya ikinwamo, byakorwa guhera mu mwaka utaha, kugira ngo amakipe abimenyeshwe hakiri kare kandi abone umwanya uhagije wo gutegura gahunda zayo.
Icyemezo cya APR FC cyateje impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, cyane ko Super Cup ari rimwe mu marushanwa atangiza umwaka w’imikino.
INDI NKURU WASOMA : Musanze: Hamenwe Ethanol yakorwagamo inzoga zitujuje ubuziranenge
FERWAFA yamaze kwakira ubusabe bwa APR FC, ndetse biteganyijwe ko izicara ikabusesengura. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko rizafata icyemezo mu minsi ya vuba.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba FERWAFA izakomeza gahunda y’uko Super Cup ikinwa n’amakipe ane cyangwa niba hari impinduka zizakorwa nyuma y’ubusabe bwa APR FC.

Ibitekerezo