
Byiringiro Patrick wari umaze gusinyira APR VC yitabye Imana
Umuryango mugali wa Volleyball mu Rwanda rwakanguwe n'inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Byiringiro Patrick, umwe mu bakinnyi bari bafite izina muri uyu mukino, witabye Imana azize uburwayi nyuma y'iminsi mike asinyiye ikipe ya APR VC.
Byiringiro yari amaze iminsi arwaye, ubuzima bwe bukaza kuzamba nyuma y'uko yari amaze gushyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri yo gukinira APR VC, aho yari ategerejwe gutangira umwaka w'imikino wa 2026/2027.
Mbere yo kwerekeza muri APR VC, Byiringiro yari amaze imyaka itatu akinira Kepler VC, aho yigaragaje nk'umwe mu bakinnyi b'inkingi za mwamba b'iyi kipe, akinaga mu kibuga hagati.
Mu gihe yamaze muri Kepler VC, yagize uruhare rukomeye mu musaruro wayo, kuko buri mwaka yayifashaga kurangiza shampiyona iri mu makipe ane ya mbere mu Rwanda, ibintu byayihaga amahirwe yo gukina imikino ya kamarampaka.
INDI NKURU WASOMA : Rayon Sports yongeye guhanwa na FIFA
Yanahagarariye Kepler VC inshuro ebyiri mu marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, African Men's Volleyball Club Championship, harimo n'ayaherukaga kubera mu Rwanda.
Urupfu rwa Byiringiro ruje mu gihe benshi bari bafite icyizere ko azakomeza kwitwara neza muri APR VC, nyuma y'uko yari amaze gutangira indi ntambwe nshya mu rugendo rwe rwa siporo.

Ibitekerezo