Amamaza hano
Cardinal Kambanda yasabye ubuvugizi ku kiliziya zafunzwe
AmakuruRwanda

Cardinal Kambanda yasabye ubuvugizi ku kiliziya zafunzwe

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, gukora ubuvugizi kugira ngo kiliziya zimwe zafunzwe ariko zikaba zarakosoye ibitubahirije ibisabwa, zongere gufungurwa.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min90
Dukurikire

Cardinal Kambanda yavuze ko gufunga ahantu hamwe na hamwe ho gusengera byatumye Kiliziya itakaza uburyo bwo kugera ku rubyiruko no kurufasha mu bijyanye n’imyitwarire n’imyemerere.

Ibi yabivugiye mu gusoza Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ryabaye ku wa 23 Kanama 2026, ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 5,000 rwaturutse mu madiyosezi icyenda yo mu Rwanda.

Amamaza hano

Iri huriro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Turi abahamya b’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”, rigamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu kubaka amahoro, ubuvandimwe n’imibanire myiza.

Cardinal Kambanda yavuze ko urubyiruko rudakwiye gufatwa nk’ikibazo, ahubwo ko iyo ruhabwa uburere n’ubwitange rushobora kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “Nta mwana mubi ubaho, urubyiruko iyo rudatereranywe nta kibazo rwateza, ariko hari ubwo bafatiranywa n’abashaka kubonana no kubarangaza.”

Yasabye Minisitiri Utumatwishima kubakorera ubuvugizi kuri kiliziya zimwe zafunzwe, avuga ko Kiliziya yamaze gukora byinshi mu gukosora ibyasabwaga.

Ati: “Nyakubahwa Minisitiri, kuri kiliziya nyinshi zifunzwe, twakoze byinshi byari bikeneye gukosorwa, turabasabye mudukorere ubuvugizi. Hari urubyiruko tutakibasha kugeraho kuko aho rwasengeraga hafunzwe.”

INDI NKURU WASOMA :Senateri Murigande ashyigikiye ko amashusho y’urukozasoni akumirwa mu Rwanda

Mu Rwanda hakozwe igenzura ry’ahantu ho gusengera hirya no hino mu gihugu, harebwa niba huzuye ibisabwa birimo umutekano, isuku, inyubako n’ibyangombwa.

Leta yatangaje ko ahantu ho gusengera hasaga 14,000 hasuzumwe, aho ibirenga 8,000 byafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

KiliziyaCardinal Kambanda

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.