
Davido akoresha buri kwezi arenga miliyoni 400 Frw
Umuhanzi w'icyamamare muri Nigeria, David Adeleke, uzwi ku izina rya Davido, yatangaje ko ubuzima bwo kuba icyamamare busaba amafaranga menshi, agaragaza ko buri kwezi akoresha amafaranga ari hagati ya miliyoni 300 na miliyoni 400 z'Amafaranga y'u Rwanda.
Uyu muhanzi w'imyaka 33 yabivuze mu kiganiro yagiranye na Davrel, umwe mu banyempano bazwi ku mbuga nkoranyambaga, aho yasobanuye ko amafaranga akoresha buri kwezi ari hagati y'Amadolari ya Amerika 200.000 na 300.000.
Davido yavuze ko ayo mafaranga atarimo ibyo umugore we, Chioma Adeleke, akoresha, ndetse ko atanarimo amafaranga yifashishwa n'abandi bagize umuryango we.
Yagize ati: "Nkoresha hagati y'Amadolari 200.000 na 300.000 buri kwezi, kandi ayo mafaranga ntarimo ibyo umugore wanjye akoresha cyangwa abandi bagize urugo rwanjye."
INDI NKURU WASOMA :Dr. Eugène Rwamucyo yahinduye imvugo ku mubano we na Pauline Nyiramasuhuko
Yakomeje asobanura ko hari n'andi mafaranga atashyize muri iyo mibare, arimo ayo kugura imodoka zihenze, imitako y'agaciro n'ibindi bikoresho bihenze bikunze kuranga ubuzima bw'ibyamamare.
Uyu muhanzi yavuze ko kuba umuntu uzwi ku rwego mpuzamahanga bitarangirira ku gukora umuziki gusa, ahubwo bisaba no gushora amafaranga menshi mu mibereho ya buri munsi, kwita ku isura ye, gukomeza ibikorwa by'umwuga no kwita ku bantu bakorana.

Ibitekerezo