
Dr. Bizimana yasabye Abanyarwanda kwirinda ubusinzi
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye Abanyarwanda kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge, avuga ko bidakwiye ko igihugu cyongeye guhomba abaturage nyuma y’aho cyongeye kwiyubaka kivuye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr. Bizimana yabigarutseho ku wa 7 Kanama 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Rwimbogo, mu kwizihiza Umuganura.
Yavuze ko Umuganura ukwiye kuba umwanya wo kwishimira ubuzima, umusaruro n’ibyagezweho, ariko ko ibyo bidashoboka ku muntu wabaswe n’inzoga zitujuje ubuziranenge cyangwa ibindi biyobyabwenge.
Yibukije ko indangagaciro zirimo gukunda igihugu, ubupfura, umurava, kwiyubaha no kwirinda ingeso mbi zikwiye kuranga Abanyarwanda, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje inzira y’iterambere.
Dr. Bizimana yavuze ko abakora cyangwa banywa inzoga zitemewe nka dundubwonko, muriture n’izindi, baba bishora mu bikorwa bibatesha agaciro.
Ati: “Ntabwo iki gihugu cyacu cyavuye habi muri Jenoside, twareka cyongera gupfa cyishwe n’uburumbo, ibiyobyabwenge, uburaya n’ibindi. Tureke kwitesha agaciro, ahubwo twiyubahe.”
Komiseri wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, ACP Ruyenzi Theddy, na we yavuze ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku mikorere y’umuntu, bikamwangiriza ubuzima ndetse bikamutera gusesagura ibyo yabonye.
INDI NKURU WASOMA : Rayon Sports yegukanye CECAFA Kagame Cup nyuma yo gutsinda Gor Mahia 2-1
Meya wa Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko muri aka karere hakigaragara ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge, ndetse ko hari inganda zafunzwe kubera gukora inzoga zitemewe.
Yagaragaje ko urubyiruko ari rwo rukunze kwibasirwa, avuga ko muri uyu mwaka abasore n’inkumi 46 bavuye mu bigo ngororamuco, mu gihe abarenga 20 boherejwe muri ibyo bigo.
Uyu Muganura kandi wari uwihariye kuko wizihirijwe mu gice cya Kinyaga, nyuma y’imyaka 132 utahaheruka, kuva mu 1894 ku ngoma y’Umwami Rwabugiri.

Ibitekerezo