Amamaza hano
Ebola yatumye Ashton Hall adasura Uganda
Imyidagaduro

Ebola yatumye Ashton Hall adasura Uganda

Umunyamerika wamamaye mu myitozo ngororamubiri no ku mbuga nkoranyambaga, Ashton Hall, yatangaje ko atabashije gusura Uganda mu rugendo yari yagiriye muri Afurika, kubera amabwiriza akomeye yashyizweho mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Ebola.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min520
Dukurikire

Uyu mugabo w'imyaka 30 yari yatangiye urugendo rwe muri Afurika ku wa 28 Kamena 2026, aho yabashije gusura ibihugu birimo Ghana, u Rwanda na Nigeria. Mu Rwanda, yagaragaye akorana imyitozo ndetse anifatanya n'umunyempano mu bijyanye n'imyitozo ngororamubiri, Ashton Small, uzwi cyane nka Kagarara.

Nubwo Uganda yari iri mu bihugu yari ateganyije kugenderamo, Hall yavuze ko byabaye ngombwa kuyisimbuka nyuma yo kumenya ko kunyura muri icyo gihugu byari kumugiraho ingaruka zikomeye mu rugendo rwo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amamaza hano

Mu kiganiro yatambukije imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko iyo aza kugira n'igihe gito amara ku kibuga cy'indege cya Uganda, byari gutuma atemererwa guhita asubira muri Amerika.

INDI NKURU WASOMA :Rayon Sports yongeye guhanwa na FIFA

Yagize ati: "Iyo unyuze muri Uganda ndetse n'iyo haba ari uguhahagarara gato, ushobora kutemererwa guhita uva muri Afurika. Iyo ntagera i Las Vegas, bari kunsubiza muri Afurika nkamara indi minsi 20, kubera icyorezo gihari."

Aya mabwiriza yashyizweho n'inzego z'ubuzima muri Amerika agamije gukaza ingamba zo kwirinda ko icyorezo cya Ebola cyagera muri icyo gihugu binyuze ku bagenzi baturutse mu bice byugarijwe n'iyo ndwara.

Aston HallKagarara

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Ebola yatumye Ashton Hall adasura Uganda - Tugezo