Amamaza hano
Ese koko Kate Bashabe yaba yivumbuye muri Gen-Z Comedy?
Imyidagaduro

Ese koko Kate Bashabe yaba yivumbuye muri Gen-Z Comedy?

Kate Bashabe yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali ku wa 28 Kanama 2026, ariko ntashobore kugikurikira kugeza kirangiye. Abategura iki gitaramo bavuze ko kutaguma muri salle kwe bitatewe n’uko yaba yarakajwe n’urwenya abanyarwenya bari bamuteraho, ahubwo yari afite izindi gahunda.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min700
Dukurikire

Kate Bashabe yari umwe mu bashyitsi b’imena bari batumiwe muri iki gitaramo, aho yari yanazanye ibikoresho by’ishuri yari agiye gufashisha abafana ba Gen-Z Comedy.

Fally Merci, umwe mu bategura Gen-Z Comedy, yabwiye IGIHE ko abantu bamwe bibeshye ko Kate yari yaje kugira uruhare mu biganiro cyangwa ko yagombaga gutaramira abitabiriye igitaramo. Yavuze ko inshingano ze zari izindi.

Amamaza hano

Ati: “Ubundi Kate Bashabe yari umushyitsi w’imena mu gitaramo kuko yari yatwemereye kutuzanira ibikoresho by’ishuri bya Rahura. Abantu benshi bibeshye ko yari butuganirize, ariko si byo.”

Fally Merci yavuze ko Kate ageze muri Camp Kigali yazanye ibyo bikoresho, ariko nyuma y’akanya gato agira izindi gahunda ahitamo gutaha, igitaramo kitararangira.

Yongeyeho ko nubwo Kate atabashije gutanga ibyo bikoresho ku giti cye, abategura igitaramo ari bo babitangiye, bityo intego yari igamijwe ikaba yaragezweho.

Ati: “Kate Bashabe yaje azanye ibikoresho by’ishuri, nyuma y’akanya agira gahunda aragenda. Kuba yagiye igitaramo kitarangiye ni gahunda yagize, ariko niba mwari muhari, mwabonye ko ibyo yazanye twabitanze kandi ari na cyo cyari kigamijwe.”

Kuba Kate yarasohotse mu gitaramo hakiri kare byatumye bamwe mu bari bakurikiranye igitaramo bakeka ko yaba atishimiye urwenya rw’abanyarwenya. Gusa Fally Merci yahakanye ayo makuru, asobanura ko impamvu yari izindi gahunda yari afite.

INDI NKURU WASOMA : Police FC ikuyemo Rayon Sports kuri penaliti, izahura na Kiyovu SC ku mukino wa nyuma

Igitaramo kandi cyitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, wagiranye ibiganiro n’abanyeshuri akanabasaba gushyira imbaraga mu myigire.

Abahanzi barimo Zeo Trap na Diez Dola na bo bari mu basusurukije abitabiriye, mu gihe abanyarwenya batandukanye bakomeje gutanga ibyishimo mu gitaramo cyari kigamije guhuza urubyiruko n’imyidagaduro.


Gen-Z ComedyKate Bashabe

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.