
FERWAFA ishobora guhabwa hafi miliyari 30 Frw
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje gahunda nshya izongera amafaranga agenerwa amashyirahamwe arigize, aho Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ishobora kubona inkunga igera kuri miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyari 29,2 Frw, mu myaka ine iri imbere.
Iyi gahunda yatangajwe ku wa Kabiri, yiswe FIFA Fast Forward Programme (FFFP), ikaba igamije kongera ishoramari mu iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi no gufasha amashyirahamwe gutera inkunga imishinga minini y’igihe kirekire.
Muri iyi gahunda, buri federasiyo igize FIFA izahabwa miliyoni 20 z’Amadolari hagati ya 2027 na 2030, amafaranga yiyongereye cyane ugereranyije na miliyoni umunani yatangwaga mbere binyuze muri gahunda ya FIFA Forward.
FIFA yatangaje ko ayo mafaranga azakomeza kwiyongera, aho buri federasiyo izahabwa miliyoni 22 z’Amadolari hagati ya 2031 na 2034, naho hagati ya 2035 na 2038 ikazahabwa miliyoni 24 z’Amadolari.
Aya mafaranga azifashishwa mu kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo by’umupira w’amaguru birimo stade n’ibigo by’imyitozo, guteza imbere amakipe y’ibihugu, kongerera ubushobozi abatoza, guteza imbere umupira w’abagore n’uwo ku rwego rw’ibanze.
FIFA yavuze ko amafaranga azakoreshwa muri iyi gahunda azaturuka muri FIFA Forward Enterprise (FFE), ikigo gishya kizaba gishinzwe ibikorwa by’ubucuruzi bya FIFA. Biteganyijwe ko kizakusanya miliyari 4,2 z’Amadolari mu mpera z’uyu mwaka binyuze mu kugurisha imigabane mike ku bashoramari b’igihe kirekire, ariko FIFA igakomeza kugenzura ibyemezo byose birebana n’imiyoborere n’amarushanwa.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko intego y’iyi gahunda ari ugutanga amahirwe angana ku mashyirahamwe yose kugira ngo abashe kwiyubakira ejo hazaza hadashingiye ku nkunga z’abandi.
Yagize ati: “Buri shyirahamwe rigomba kubona umugabane ukwiye w’amafaranga kugira ngo rishobore kwiyubakira ejo hazaza haryo no gufata ibyemezo birambye.”
INDI NKURU WASOMA :Jamus SC yanganyije na Simba SC, ikomeza kuyobora itsinda B
Iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa ari uko izabanza kwemezwa n’Inama ya FIFA ndetse n’umubare munini w’amashyirahamwe ayigize.
Niramuka yemejwe, FERWAFA izaba iri mu mashyirahamwe 211 ya FIFA azungukira muri iri shoramari rishya, rizibanda ku guteza imbere umupira w’amaguru no kuzamura ibikorwaremezo byawo mu buryo burambye.

Ibitekerezo