Amamaza hano
FERWAFA yatangaje impinduka zirimo gupima ibiyobyabwenge mu bakinnyi
SiporoRwanda

FERWAFA yatangaje impinduka zirimo gupima ibiyobyabwenge mu bakinnyi

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje imyanzuro mishya igamije kuzamura ireme ry'umupira w'amaguru mu gihugu, irimo gutangira gupima abakinnyi ibiyobyabwenge n'imiti yongera imbaraga, kongera amafaranga yo kwiyandikisha mu marushanwa ndetse no kuvugurura ikirango n'ibindi bimenyetso biriranga.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min430
Dukurikire

Iyi myanzuro yafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa 1 Nyakanga 2026, aho hemejwe ko guhera mu mwaka w'imikino wa 2026/2027 hazatangira gahunda yo gukora isuzuma ritunguranye ku bakinnyi hagamijwe kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'imiti itemewe yongera imbaraga (anti-doping).

FERWAFA yavuze ko iyi gahunda izafasha kurinda ubuzima bw'abakinnyi, guteza imbere umuco wo gukina mu mucyo no kuzamura ireme n'icyizere cy'amarushanwa ategurwa n'iri shyirahamwe.

Amamaza hano

Mu zindi mpinduka zatangajwe harimo ko amakipe yose azajya yitabira amarushanwa ategurwa na FERWAFA agomba kubanza kwiyandikisha no kwishyura amafaranga yabigenewe.

Ikipe izakina Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu bagabo cyangwa mu bagore izajya yishyura miliyoni 2 Frw yo kwiyandikisha.

INDI NKURU WASOMA :Mazimpaka André yagizwe umutoza muri Gorilla FC 

Iyi nama kandi yemeje gahunda yo kuvugurura isura ya FERWAFA binyuze mu kongera gukora ikirango (logo) cyayo, kuvugurura ibirango by'amarushanwa yose itegura, gukora ibikombe bishya ndetse no gushushanya imyambaro mishya y'amakipe y'igihugu mu byiciro byose.

FERWAFA yavuze ko ibi byose bizakorwa hifashishijwe irushanwa rizahuza abanyempano bafite ubuhanga mu gushushanya no gukora ibirango, hagamijwe kubona ibihangano bihesha agaciro umupira w'amaguru w'u Rwanda.

Click to expand

 

bk pro leagueRayon sports

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

FERWAFA yatangaje impinduka zirimo gupima ibiyobyabwenge mu bakinnyi - Tugezo