
FIFA yanze ubusabe bw'u Bufaransa bwo gukuriraho Michael Olise ikarita y'umuhondo
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yanze ubusabe bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) bwifuzaga ko rutahizamu Michael Olise akurirwaho ikarita y’umuhondo yahawe, mbere y’umukino wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 uzahuza u Bufaransa na Maroc.
Olise yahawe iyo karita mu mukino wa 1/8 u Bufaransa bwatsinzemo Paraguay igitego 1-0, bwabonye itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Nyuma y’uwo mukino, ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Bufaransa bwandikiye FIFA busaba ko iyo karita yakurwaho, ariko ubusabe bwabwo ntibwemezwa.
Umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps, yavuze ko babonye ibaruwa ya FIFA ibamenyesha ko ubusabe bwabo bwateshejwe agaciro.
Yagize ati: “Nta cyahindutse. FIFA yatwoherereje ubutumwa muri iki gitondo idusobanurira ko ubusabe bwacu butemewe.”
Icyemezo cya FIFA cyakuruye impaka kuko mu minsi ishize yemeye gukuriraho Folarin Balogun wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihano cyari kumubuza gukina umukino wa 1/8 bahuyemo n’u Bubiligi.
INDI NKURU WASOMA : Shaddyboo yajyanywe muri Rehab
Nubwo Balogun yemerewe gukina uwo mukino, ntiyashoboye gufasha ikipe ye kuko yasezerewe nyuma yo gutsindwa ibitego 4-1.
Kudakurirwaho iyo karita bivuze ko Michael Olise azakina umukino wa Maroc akiri ku makarita, bityo aramutse yongera guhabwa undi muhondo ashobora gusiba umukino wa 1/2, mu gihe u Bufaransa bwakomeza.

Ibitekerezo