
Gatsibo: Bajyanywe kwa muganga ikubagaho nyuma yo kunywa ubushera
Abaturage 14 bo mu Mudugudu wa Rwabihumbi, Akagari ka Gituza, mu Murenge wa Kageyo, Akarere ka Gatsibo, bajyanywe kwa muganga nyuma yo kugira uburibwe bukomeye bwo mu nda, bikekwa ko bwatewe no kunywa ubushera bwari bwateguriwe abari bafashije mu mirimo y’ubuhinzi.

Gatete Jimmy
Amakuru avuga ko aba baturage banyweye ubwo bushera nyuma yo kurangiza gufasha umwe muri bo mu gikorwa cy’ubuhinzi. Nyuma y’amasaha make, bamwe batangiye kuribwa mu nda bikomeye, bituma bajyanwa ku bigo nderabuzima kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Muri abo bantu 14, icyenda bamaze gusezererwa, mu gihe bane bakomeje kwitabwaho n’abaganga ku Kigo Nderabuzima cya Kageyo. Undi umwe ari kuvurirwa ku Bitaro bya Ngarama.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ubushera busanzwe bwengwa kandi bukanywa n’abaturage, ariko ko kuri iyi nshuro bwateje ikibazo kidasanzwe. Hari abakeka ko bushobora kuba bwarahumanyijwe, nubwo icyateye ikibazo kitaratangazwa ku mugaragaro.
Umwe mu baturage yagize ati: “Ubushera bwari busanzwe bucuruzwa kandi abantu babunywaga, ntihagire icyo bubatwara. Ntawajyaga abunywa ngo agire ikibazo, ariko kuri iyi nshuro ni bwo byabaye, bituma abantu bajyanwa kwa muganga.”
INDI NKURU WASOMA : Alonso yemeye amakosa nyuma ya Chelsea gusezerera Leeds
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko ubushera bwateje iki kibazo bwenzwe mu buryo butemewe, anasaba abaturage kwirinda inzoga zitemewe n’izidakurikiza amabwiriza y’ubuziranenge.
Ati: “Ni abaturage 14 bari bagiye guhingira umuntu, abaha ubushera benze mu ibanga. Batashye bagenda bajya kubunywa umwe umwe, buza kubagiraho ingaruka, baribwa mu nda bajyanwa kwa muganga.”
Gasana yavuze ko uwenzwe ubwo bushera atari afite uburenganzira bwo kubukora, bityo ko nubwo na we ari mu bagizweho ingaruka, ashobora gukurikiranwa n’amategeko.
Ibitekerezo