
Gatsibo: ingabo z'u Rwanda zasoje amahugurwa y’amezi atanu
Abasirikare bagize Brigade ya 507 y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) basoje amahugurwa yihariye yamaze amezi atanu agamije kongerera ubumenyi, ubunyamwuga n’ubushobozi bwo gusohoza neza inshingano z’akazi.
Uyu muhango wabereye mu Kigo cy’Imyitozo cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo ku wa 9 Nyakanga 2026, aho abasirikare bagaragaje ubumenyi n’ubushobozi bungutse muri ayo mahugurwa azwi nka Advanced Infantry Brigade Training.
Aya mahugurwa yari agamije gutyaza ubumenyi bw’abasirikare mu bikorwa bya gisirikare, kubafasha gukora neza inshingano z’ingabo zirwanira ku butaka no kongera ubushobozi bwo gusohoza neza ubutumwa bwa RDF.
Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, wari uhagarariye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.
INDI NKURU WASOMA :Abanyarwanda 62% batekewe imitwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya serivisi z’imari
Gen Muganga yashimiye abasirikare barangije aya mahugurwa ku bwitange, imyitwarire myiza n’umuhate bagaragaje mu gihe cyose bari bamaze bahugurwa. Yabasabye gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga no gukora inshingano zabo neza aho bazoherezwa hose.
Yibukije kandi ubutumwa Perezida Kagame ahora ageza ku basirikare, ko imyitozo ya gisirikare ibategurira guhangana n’akazi gakomeye, kwihanganira ibihe bitoroshye no gusohoza inshingano bisaba imbaraga z’umubiri, umutima ukomeye n’ubunyamwuga.


Ibitekerezo