
Gatsibo: Umugore n’abana be babiri basanzwe mu rugo bapfuye
Umugore w’imyaka 36 wo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Muhura, n’abana be babiri basanzwe mu rugo bapfuye, mu gihe bikekwa ko uyu mugore yaba yabanje guha abana be umuti wica imbeba na we akawunywa.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Kanama 2026, mu Mudugudu w’Akamatamo, Akagari ka Mamfu, mu Murenge wa Muhura.
Abana bapfuye bari umukobwa w’imyaka icyenda n’umuhungu w’imyaka ine. Bikekwa ko uyu mugore yafashe iki cyemezo nyuma y’amakimbirane yo mu muryango, aho yari asanzwe akeka ko umugabo we afitanye umubano wihariye n’undi mukobwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Rudasingwa Michael, yavuze ko umugabo w’uyu mugore ari we wamenyesheje inzego nyuma yo gusanga umugore n’abana be bapfuye.
Yavuze ko uyu mugabo wari usanzwe acuruza mu isantere, yari ategereje ko umugore amugezaho ibyo kurya bya nijoro nk’uko yari asanzwe abigenza, ariko igihe kirenze ntiyabibona. Yamuhamagaye kuri telefoni ntiyitaba, bityo ataha asanga umugore n’abana be hasi, ahita atabaza.
INDI NKURU WASOMA : IRMCT yanze gusubiramo igihano cya Ngirabatware wasabaga kurekurwa
Abayobozi n’abaturage bageze aho byabereye, basanze urwandiko uyu mugore yasize ruvuga ku bibazo yari afitanye n’umugabo we, ndetse n’umubano wihariye bivugwa ko yari afitanye n’undi mukobwa.
Uwo mugabo n’umukobwa wavuzwe muri urwo rwandiko bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhura bwibukije imiryango ifitanye amakimbirane ko ikwiye kwitabaza inzego zibishinzwe aho gufata ibyemezo bishobora guteza igihombo kidashobora gukosorwa.
Imirambo y’uyu mugore n’abana be yajyanywe ku Bitaro bya Kiziguro kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

Ibitekerezo