
Girumugisha Jean Claude yerekanywe muri Al Ahli Tripoli
Rutahizamu w’Umurundi Girumugisha Jean Claude yamaze kwerekanywa nk’umukinnyi mushya wa Al Ahli Tripoli yo muri Libya, aho yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri nyuma y’iminsi yari amaze akora imyitozo muri iyi kipe.
Girumugisha, wakiniraga Al Hilal SC yo muri Sudani, yari amaze igihe ari mu biganiro n’amakipe atandukanye yamwifuzaga. Al Ahli Tripoli ni yo yaje kumwereka ubushake buruta ubw’abandi, ndetse imwifashisha no mu mikino ya gicuti mbere y’uko amasezerano ye arangira.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, ni bwo iyi kipe yatangaje ku mugaragaro ko Girumugisha ari umukinnyi wayo mushya, ahita asezera kuri Al Hilal SC yari amazemo imyaka itatu.
Mu butumwa bwo gusezera, Girumugisha yashimiye ubuyobozi, abakinnyi, abatoza ndetse n’abafana ba Al Hilal SC ku ruhare bagize mu rugendo rwe.
Yagize ati: “Buri rugendo rugira ibyarwo, uyu munsi urwanjye rugeze ku iherezo, nyuma y’imyaka itatu muri iyi kipe. Ndashaka gushimira byimazeyo ikipe nahozemo ya Al Hilal SC, Perezida wayo, abakinnyi, abatoza, n’undi wese wabigizemo uruhare, by’umwihariko abafana.”
INDI NKURU WASOMA : Taleb yasobanuye impamvu APR FC itangiye umwaka itameze neza
Nubwo amafaranga yakoreshejwe mu kumugura atatangajwe ku mugaragaro, amakuru avuga ko Al Ahli Tripoli yamutanzeho ibihumbi 850 by’amadolari, angana na miliyari zirenga 1.2 Frw.
Girumugisha asize amateka mu Rwanda, aho yabaye umukinnyi mwiza wa BK Pro League mu mwaka w’imikino wa 2025/26, nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu gufasha ikipe ye kwegukana shampiyona.

Ibitekerezo