
Gukumira inzoga zitemewe byagabanyije ibyaha byo gukubita no gukomeretsa
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byagabanutseho 50% nyuma y’uko hatangiye ibikorwa byo gukumira no gukura mu baturage ibinyobwa bitemewe kandi bitujuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko impinduka zatangiye kugaragara mu gihe gito, aho mu byumweru bibiri gusa hagaragaye igabanuka rikomeye ry’ibyaha bifitanye isano n’ihohotera ryo gukubita no gukomeretsa.
Ibi yabivuze ku wa 13 Kanama 2026, ubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangazaga amakuru ajyanye n’abakozi 18 ba Leta bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ububasha bafite mu nyungu bwite no kuba ibyitso ku cyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.
ACP Rutikanga yavuze ko hagati ya tariki ya 15 na 31 Nyakanga 2026, habaruwe ibyaha 345 byo gukubita no gukomeretsa. Nyuma y’uko ibikorwa byo gukumira inzoga zitemewe bishimangiwe, ibyo byaha byagabanutse bigera kuri 188 hagati ya tariki ya 1 Kanama n’itariki ya 12 Kanama.
Ati: “Ibyaha bifite aho bihuriye no gukubita no gukomeretsa [...] byagabanutse bigera kuri 188. Bivuze ko byagabanutseho 50% mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kandi turizera ko bishobora kugabanuka kurushaho kuko akazi karacyakomeje.”
INDI NKURU WASOMA : Priscilla Ojo yifatanyije n’abavuga ko Juma Jux yananuwe n’urushako
Umuvugizi wa Polisi yanenze abacuruza inzoga zitemewe, avuga ko ibyo binyobwa bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababinywa ndetse bikagira n’uruhare mu byaha bitandukanye.
Yaburiye kandi abagerageza kuzihisha kugira ngo bakomeze kuzicuruza, abasaba guhagarika ibyo bikorwa kuko inzego z’umutekano zizakomeza kubakurikirana.
ACP Rutikanga kandi yasabye abaturage kwitondera ibinyobwa bihendutse cyane, cyane cyane ibiva mu bihugu by’abaturanyi, kuko igiciro gito cyane gishobora kuba ikimenyetso cy’uko ikinyobwa kitakozwe mu buryo bwujuje ubuziranenge.

Ibitekerezo