Amamaza hano
Hafi 50 % by’abafite umuvuduko ukabije w’amaraso mu Rwanda ntibabizi
AmakuruRwanda

Hafi 50 % by’abafite umuvuduko ukabije w’amaraso mu Rwanda ntibabizi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko 43% by’Abanyarwanda bafite umuvuduko ukabije w’amaraso batari bazi ko bawufite, kiboneraho kwibutsa abaturage kwisuzumisha hakiri kare.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min2160
Dukurikire

Iyi mibare ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), bwakorewe ku bantu barenga 1.200 bagaragayeho iki kibazo mu Rwanda.

Dr Evariste Ntaganda wo muri RBC yabwiye RBA ko kwisuzumisha ari ingenzi mu gukumira ingaruka z’umuvuduko ukabije w’amaraso, kuko umuntu ashobora kuwugira atarabona ibimenyetso bigaragara.

Amamaza hano

Yagize ati: “Ingamba ni nyinshi Leta yashyizeho, ni na yo mpamvu dusaba abantu kwisuzumisha hakiri kare.”

RBC isaba abaturage kwisuzumisha umuvuduko w’amaraso nibura rimwe mu mwaka, nubwo baba bumva nta kibazo cy’ubuzima bafite.

INDI WASOMA : Arteta yongereye amasezerano muri Arsenal

Imibare ya OMS igaragaza ko muri Afurika abarenga 46% by’abantu bafite imyaka irenga 25 bafite umuvuduko ukabije w’amaraso. Ku rwego rw’isi, mu 2024 abantu bagera kuri miliyari 1,4 bari bafite iki kibazo, aho 44% batari bazi ko bakirwaye.

Mu Rwanda, mu 2023 habaruwe abarwayi b’umuvuduko ukabije w’amaraso 112.000. Mu 2024, hatangajwe ko umubare w’abarwaye wari wikubye hafi kabiri mu myaka itatu.

U RwandaUmuvuduko w'amaraso

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Hafi 50 % by’abafite umuvuduko ukabije w’amaraso mu Rwanda ntibabizi - Tugezo