Amamaza hano
Hagiye gushyirwa ku isoko bombo zirwanya gusaza
AmakuruAmerika

Hagiye gushyirwa ku isoko bombo zirwanya gusaza

Umunyamideli akaba n’umushoramari w’Umunyamerika Kourtney Kardashian yatangaje ko agiye gushyira ku isoko inyongeramirire nshya yise Lemme Skin Firming & Hydrating Gummy Rings, igamije gufasha uruhu kugumana ubuhehere, gukomera no kugabanya ibimenyetso byo gusaza.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min500
Dukurikire

Izi nyongeramirire ziri mu bwoko bwa bombo zikoze mu ishusho y’impeta kandi zifite icyanga cy’imbuto. Zakozwe hadakoreshejwe isukari isanzwe, ahubwo hakifashishwa ubundi buryo bwo kuzisindagiza.

Nk'uko byatangajwe n’ikirango Lemme, izi bombo zirimo Ceramosides, intungamubiri zikomoka ku bimera zifasha uruhu kubika amazi no kugabanya iminkanyari. Zirimo kandi Hyaluronic Acid, izwiho gufasha uruhu kugumana ubuhehere no kutuma rutumagara.

Amamaza hano

Harimo kandi ibikomoka ku gihingwa cya Sea Buckthorn, gikungahaye ku ntungamubiri zifasha uruhu kwiyubaka no kugabanya kwangirika kwarwo. Zikungahaye kandi kuri Vitamine C, ifasha umubiri gukora collagen ituma uruhu rukomera kandi rugasa n’urukiri ruto, ndetse na Vitamine E ifasha kurinda uruhu kwangizwa n’imirasire y’izuba n’ibindi bishobora kurutera gusaza imburagihe.

Mu rwego rwo kumenyekanisha iki gicuruzwa, ikigo cya Kourtney Kardashian kizakorana n’iduka Mimi’s Frozen Yogurt ryo mu Mujyi wa New York, aho abakiliya bazajya babona izi bombo zongerwa kuri yogurt baguze.

INDI NKURU WASOMA : Uwari utwite yapfuye nyuma yo kwanga kujya kwa muganga kubera idini

Biteganyijwe ko Lemme Skin Firming & Hydrating Gummy Rings zizatangira kugurishwa ku mugaragaro tariki ya 21 Nyakanga 2026, ku giciro cya 30$, bingana n’inyongeramirire ihagije mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Kourtney Kardashian

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Hagiye gushyirwa ku isoko bombo zirwanya gusaza - Tugezo