Amamaza hano
Hakizimana Innocent wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yatawe muri yombi
AmakuruRwanda

Hakizimana Innocent wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yatawe muri yombi

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Hakizimana Innocent, wamamaye mu 2024 ubwo yiyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Repubulika, akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gutangaza amakuru y'ibihuha no gukangisha gusebanya.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min4210
Dukurikire

RIB yavuze ko ibi byaha akekwaho byakorewe mu bihe bitandukanye kuva muri Nyakanga 2025, aho bivugwa ko yakoresheje imbuga nkoranyambaga abuza amahwemo umwarimukazi, akanatangaza amakuru y'ibihuha amwerekeyeho.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko iperereza ry'ibanze rigaragaza ko Hakizimana atari ubwa mbere aketsweho ibyaha nk'ibi. Yavuze ko hari amakuru y'abakobwa bagera kuri 11 bavuga ko yababujije amahwemo mu buryo butandukanye, akanakwirakwiza amafoto yabo ayaherekeje amagambo y'ibihuha.

Amamaza hano

Mbere y'uko atabwa muri yombi, Hakizimana yari yarahamagawe na RIB kugira ngo yisobanure. Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cyari gishingiye ku kutumvikana n'umukunzi we ku bijyanye n'inkwano, avuga ko icyo kibazo cyari cyarakemutse ndetse ko bari biteganyije gusezerana imbere y'amategeko ku wa 27 Kanama 2026 mu Murenge wa Jenda.

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE mbere yo gutabwa muri yombi, Hakizimana yavuze ko umukunzi we yagize ishyari nyuma yo kumenya ko yari yatangiye kugirana umubano n'undi mukobwa.

Yagize ati: "Nari niboneye undi mukobwa ufite amafaranga, undi aravuga ngo wamaze gutuma isi yose imenya ko ndi umugore wawe, ntabwo byakunda."

Uyu mwarimu wigisha mu Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya Mulinga TSS riherereye mu Karere ka Nyabihu, asanzwe ashinjwa na bamwe mu bakobwa kubatangaza ku mbuga nkoranyambaga, ashyiraho amafoto n'imyirondoro yabo, avuga ko bari mu rukundo na we.

INDI NKURU WASOMA :Hatangajwe umusimbura wa Eddie Howe wasezeye Newcastle United

RIB yongeye kwibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda ibikorwa binyuranyije n'amategeko, birimo kubuza amahwemo abandi, gukwirakwiza amakuru y'ibihuha no gukangisha gusebanya, ishimangira ko ababikora bazabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Hakizimana

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Hakizimana Innocent wigeze kwiyamamariza kuyobora u Rwanda yatawe muri yombi - Tugezo