
Haringingo yavuze ibidasanzwe kuri APR FC yikuye muri Super Cup
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yavuze ko nubwo APR FC itazitabira Super Cup 2026, igihe kizagera amakipe yombi akongera agahura, bityo kuba atari mu irushanwa ritaha ntibivuze ko amakipe yombi atazongera guhangana.
Haringingo yabivuze nyuma y’umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Al-Ahli Wad Medani yo muri Sudani ibitego 2-1, mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2026. Uyu wari umukino wa cyenda Rayon Sports yikurikiranyije itsinda, bikomeje kugaragaza umuvuduko iyi kipe iriho mu myiteguro y’umwaka w’imikino wa 2026/27.
Umutoza w’Amavubi ya Rayon Sports yavuze ko ubu intego yabo ari ugutegura neza Super Cup, izahuza amakipe ane: Rayon Sports, Police FC, Kiyovu Sports na Mukura VS.
Ati: “Twiteguye neza. Ni igikombe kitoroshye kuko tugiye gukina n’amakipe yo mu Rwanda aba yiteguye. Turi gukora ibishoboka byose ngo turebe ko tuzagera ku mukino wa mbere uzaduhuza na Police FC tumeze neza, turebe ko twatwara icyo gikombe.”
APR FC yari isanzwe itegerejwe muri iri rushanwa, ariko yaje kwikuramo, ibintu byatumye bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru babihuza n’imbaraga Rayon Sports iri kugaragaza muri iyi minsi.
Haringingo ariko yavuze ko adashaka gufata umwanzuro ko APR FC yatinye guhangana na Rayon Sports, ashimangira ko umukino wabo wari kuba utoroshye kandi ko gutsinda bitari kuba byoroshye ku ruhande rumwe.
Ati: “Ntekereza ko badutsinze, ariko natwe twarabatsinze. Ubu twari tugiye mu mukino wa Super Cup. Si ihame ko twari kuyitsinda, ariko wari kuba ari umukino ukomeye, gusa n’ubundi tuzahura.”
INDI NKURU WASOMA : Manchester United mu nzira zisinyisha Carlos Baleba
Super Cup 2026, ubu yitwa Turbo King Super Cup, izatangira ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.
Mu mikino ya ½ cy’irangiza, Kiyovu Sports izahura na Mukura Victory Sports & Loisirs, mbere y’uko Rayon Sports ikina na Police FC.

Ibitekerezo