
Ijezi Pelé yambaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 1958 ryagurishijwe akayabo
Umwambaro w’ikirangirire mu mupira w’amaguru ku Isi, Pelé, yambaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 1958, wagurishijwe miliyoni 4.9 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 6.8 Frw) mu cyamunara cyateguwe na Sotheby’s i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mwambaro wabaye uwa kabiri uhenze kurusha indi yose yamaze kugurishwa mu mateka ya ruhago. Uza inyuma y’uwa Diego Maradona yambaye ubwo yatsindaga igitego cyiswe Hand of God mu Gikombe cy’Isi cya 1986, wagurishijwe miliyoni 7.1 z’Amapawundi mu 2022.
Amakuru yatangajwe na Sotheby’s agaragaza ko habayeho ibyifuzo 10 by’abashakaga kuwugura, bitanzwe n’abarenga batanu, bituma uba ikintu cya Pelé cy’agaciro kurusha ibindi byose byigeze kugurishwa muri cyamunara. Mu 2004, uwo mwambaro wari waragurishijwe ibihumbi 105,600 by’Amadolari, bivuze ko agaciro kawo kiyongereye cyane mu myaka 22 ishize.
Pelé yari afite imyaka 17 gusa ubwo yafashaga Brésil gutsinda Suède ibitego 5-2 ku mukino wa nyuma wa Mundial 1958, atsindamo bibiri. Icyo gihe yegukanye Igikombe cy’Isi cya mbere muri bitatu yaje kwegukana, ndetse kugeza n’ubu ni we mukinnyi ukiri muto wabashije gutsinda igitego ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.
INDI NKURU WASOMA :U Bwongereza bwasezerewe na Argentine
Muri iyo cyamunara kandi, igitambaro cya kapiteni Maradona yambaye mu Gikombe cy’Isi cya 1986 cyagurishijwe ibihumbi 512 by’Amadolari, mu gihe umwambaro Lionel Messi yambaye mu mukino Barcelona yasezeyemo PSG ku ntsinzi ya 6-1 mu 2017 wagurishijwe ibihumbi 217.6 by’Amadolari. Hari kandi n’umwambaro David Beckham yambaye ku mukino yaboneyemo umusirikare wa 50 mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, wagurishijwe ibihumbi 51.2 by’Amadolari.

Ibitekerezo