
Inkongi 1,380 zahitanye abantu 28 mu Rwanda mu myaka itanu
Mu myaka itanu ishize, inkongi z’umuriro 1,380 zabaye mu Rwanda zihitana abantu 28, mu gihe nyinshi muri zo zatewe n’imikoreshereze mibi y’amashanyarazi na Gaz.
Minisiteri y’Umutekano imbere mu Gihugu yatangaje ko izi nkongi zangije ibikorwa bitandukanye birimo amazu y’ubucuruzi, ahakorerwa ubukorikori, ibinyabiziga n’ibindi bikorwa by’Abanyarwanda.
Ibi byatangajwe ku wa 20 Kanama 2026, ubwo hatangizwaga umushinga ugamije kongerera u Rwanda ubushobozi bwo gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro, ndetse no gutabara mu zindi mpanuka.
Uyu mushinga uterwa inkunga na Pologne binyuze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere ry’Inganda (UNIDO), ukaba ushingiye no ku bushakashatsi ku mpamvu zikunze guteza inkongi mu Rwanda.
Imibare yatangajwe igaragaza ko 71% by’inkongi zabaye mu myaka itanu ishize zatewe n’imikoreshereze mibi y’amashanyarazi, mu gihe 13% zaturutse kuri Gaz ikoreshwa mu ngo.
Indi 8% yaturutse ku bikorwa bitemewe birimo ubuhigi, 5% ziterwa no kuvanga cyangwa kubika nabi ibikoresho bishobora guteza umuriro, naho 3% zikaba zaratewe n’umuyaga n’ibiza byangije ibikorwa remezo by’amashanyarazi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano imbere mu Gihugu, Sesonga Benjamin, yavuze ko kurwanya inkongi bidakwiye gusigirwa Polisi y’u Rwanda yonyine, ahubwo ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage.
Ati: “Polisi y’u Rwanda ifite inshingano nyinshi. Iyo mutarafatanya n’umuturage, ibikorwa byawe ntabwo bigera kuri bose.”
Yavuze ko intego ari ukwirinda ko ibikorwa by’iterambere n’ishoramari by’Abanyarwanda bisenywa n’inkongi zashoboraga gukumirwa.
INDI NKURU WASOMA : Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta biyongereye
Ati: “Ntabwo twifuza ko iterambere tugezeho, ubucuruzi bw’Abanyarwanda, ejo umuntu yashinga uruganda rw’amamiliyari, ejo bugacya rwabaye umuyonga.”
Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ivuga ko hamaze guhugurwa abantu barenga 90,000 mu bijyanye no gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro.

Ibitekerezo