
Inkongi yafashe Muhabura yazimye
Inkongi yari yafashe igice cy’ishyamba kiri ku kirunga cya Muhabura, mu Karere ka Burera, yazimye nyuma y’umunsi wose abaturage n’abayobozi bahanganye n’umuriro.
Iyi nkongi yatangiye mu gitondo cyo ku wa 14 Kanama 2026, mu gice cy’ikirunga giherereye mu Murenge wa Cyanika. Abaturage bo mu bice bikikije iki kirunga n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahise batabara, bamara amasaha menshi bagerageza kuwuzimya.
Umuturage wo mu Kagari ka Nyagahinga, hafi y’iki kirunga, yavuze ko ibikorwa byo kuzimya umuriro byageze ku musozo ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ati: “Twahavuye mu masaa kumi n’imwe, saa kumi n’imwe n’igice.”
Nubwo umuriro wari wazimye, uyu muturage yavuze ko hakiri impungenge z’uko ushobora kongera kwaka mu gihe haboneka umuyaga ukomeye, kuko hari ahasigaye hagicumba umwotsi nubwo wari muke.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangaje ko umuriro wari umaze kuzima kandi ko nta kibazo cyari gisigaye.
Ati: “Byashize. Nta kibazo.”
INDI NKURU WASOMA : U Rwanda na Belarus bigiye kwagura ubufatanye mu buhinzi, ikoranabuhanga n'umutekano
Biteganyijwe ko mu gitondo cyo ku wa 15 Kanama, abanyamuryango b’amashyirahamwe ashinzwe kubungabunga Pariki y’Ibirunga bazasubira ku kirunga cya Muhabura, barebe niba nta hantu umuriro waba wongeye kwaka.
Kugeza ubu, icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana. Icyakora, harakekwa abavumvu bajya muri aka gace gushakamo ubuki mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abaturage n’inzego z’ubuyobozi bakomeje gushishikarizwa kwirinda ibikorwa bishobora guteza inkongi, cyane cyane mu bice by’amashyamba n’ahandi hakunze kuba ibyatsi byumye.
Nta makuru aratangazwa ku buso bw’ishyamba bwangijwe n’iyi nkongi. Icyagaragaye ni uko umuriro watangiriye mu gice cyo hagati cy’ikirunga, ukagenda waguka werekeza hejuru.

Ibitekerezo