
Intambara ya Amerika na Iran yakomeje ku munsi wa karindwi
Intambara iri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yakomeje gufata indi ntera, nyuma y'uko Amerika igabye ibitero byayo byo ku munsi wa karindwi wikurikiranya, ibintu byerekana ko icyizere cyo gusubukura agahenge Perezida Donald Trump yari yatangaje gikomeje kuyoyoka.
Ubuyobozi bukuru bw'Ingabo za Amerika (CENTCOM) bwatangaje ko bwagabye ibitero byibasiye ahakoreshwaga mu kugenzura ibikorwa bya gisirikare, ububiko bw'intwaro buri munsi y'ubutaka, ibikorwa by'ibikoresho bya gisirikare n'ubushobozi bwa Iran mu bikorwa byo mu nyanja.
CENTCOM yavuze ko muri ibyo bikorwa yakoresheje indege z'intambara, indege zitagira abapilote n'amato y'intambara, mbere yo kubihagarika mu ijoro ryo ku wa Gatanu.
Iran na yo yatangaje ko yasubije ibyo bitero, ivuga ko yagabye ibitero ku birindiro by'ibihugu bifatanya na Amerika mu karere, birimo Kuwait, Bahrain, Jordan ndetse ku nshuro ya mbere ikavuga ko yanibasiye ibirindiro byo muri Syria.
Igisirikare cya Kuwait cyemeje ko cyahanganye n'ibitero bya misile n'indege zitagira abapilote, kivuga ko hari abasirikare bakomerekeye muri ibyo bitero ndetse ibikorwa remezo birimo uruganda rutanga amashanyarazi n'ibyuma bitunganya amazi byangiritse.
Ku ruhande rwa Jordan, igisirikare cyatangaje ko cyafashe misile 10 za Iran zari zinjiye mu kirere cyacyo, ndetse kivuga ko nta byangiritse byabaye.
Mu gihe Iran yavugaga ko ibitero bya Amerika byateje inkongi ku mato abiri yari atwaye peteroli hafi y'inyanja ya Hormuz, CENTCOM yahakanye ayo makuru, iyita ibinyoma.
INDI NKURU WASOMA : Ijezi Pelé yambaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 1958 ryagurishijwe akayabo
Hagati aho, urujya n'uruza rw'amato anyura mu Muyoboro wa Hormuz rukomeje guhagarara hafi ya rwose kubera umutekano muke. Uyu muyoboro unyuramo hafi kimwe cya gatanu cy'ibikomoka kuri peteroli na gaz byoherezwa ku Isi, bityo guhungabana kwawo bikaba bikomeje kuzamura impungenge ku isoko mpuzamahanga ry'ingufu.

Ibitekerezo