Amamaza hano
IRMCT yanze gusubiramo igihano cya Ngirabatware wasabaga kurekurwa
AmakuruRwanda

IRMCT yanze gusubiramo igihano cya Ngirabatware wasabaga kurekurwa

Urwego Mpuzamahanga rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha, IRMCT, rwanze ubusabe bwa Dr. Augustin Ngirabatware wasabaga kugabanyirizwa igihano cyangwa kurekurwa mbere y’igihe, ruvuga ko atujuje ibisabwa.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min2240
Dukurikire

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 11 Kanama 2026 na Perezida wa IRMCT, Umucamanza Graciela Gatti Santana, nyuma yo gusuzuma ubusabe Ngirabatware yari yashyikirije uru rwego ku wa 24 Kamena 2026.

Dr. Ngirabatware yabaye Minisitiri w’Igenamigambi kuva muri Mata 1990 kugeza muri Nyakanga 1994. Yafatiwe mu Budage ku wa 17 Nzeri 2007, nyuma ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ku wa 8 Ukwakira 2008.

Amamaza hano

Mu Ukuboza 2012, ICTR yamuhamije ibyaha birimo gutanga amabwiriza yo gukora Jenoside, kuyitera inkunga no gushishikariza abantu kuyikora, imukatira imyaka 30 y’igifungo. Ubujurire bwe bwatsinzwe ku wa 27 Nzeri 2019, igihano kigumaho.

Mu 2021, yahamijwe kandi icyaha cyo kurenga ku mabwiriza y’urukiko, ahabwa imyaka ibiri y’igifungo yiyongera ku myaka 30 yari yarakatiwe.

Ngirabatware yajyanywe muri gereza ya Sénégal ku wa 17 Nyakanga 2021 kugira ngo aharangirize ibihano byose yakatiwe n’inkiko za Loni.

Mu busabe bwe, yavuze ko yari amaze hafi kimwe cya kabiri cy’igifungo cy’imyaka 32, ndetse ko ku wa 17 Nzeri 2026 yari kuba amaze imyaka 19 afunzwe. Yavuze ko aramutse arekuwe yazatura muri Sénégal, aho umuryango we wari kumufasha, kandi ko yari afite gahunda yo gukora ubujyanama mu by’ubukungu no gukomeza ubushakashatsi.

INDI NKURU WASOMA : APR FC yivanye muri Super Cup

Gusa IRMCT yavuze ko ubusabe nk’ubu busuzumwa ku muntu umaze kurangiza nibura bibiri bya gatatu by’igihano yakatiwe. Yongeyeho ko kuba amategeko ya Sénégal ashobora kwemerera umuntu gusaba kurekurwa bitavanaho ibisabwa na IRMCT.

Uru rwego kandi rwavuze ko imyaka y’amavuko n’ibibazo by’ubuzima Ngirabatware yagaragaje bidahagije ngo habeho impamvu zidasanzwe zatuma ibisabwa birengwaho.

IRMCTDr. Augustin Ngirabatware

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

IRMCT yanze gusubiramo igihano cya Ngirabatware wasabaga kurekurwa - Tugezo