
Kagame na Perezida wa Estonia baganiriye ku gushimangira ubufatanye mu ikoranabuhanga
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Estonia, Alar Karis, byibanze ku buryo ibihugu byombi byarushaho guteza imbere ubufatanye mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu guhanga udushya no gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Aba bakuru b’ibihugu bahuriye i Geneva mu Busuwisi, aho bitabiriye inama mpuzamahanga yiswe 'AI for Good Global Summit', ihuriza hamwe abayobozi batandukanye baganira ku ruhare rw’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) mu iterambere ry’Isi.
Nk’uko byatangajwe na Village Urugwiro, Perezida Kagame na mugenzi we wa Estonia baganiriye ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, bibanda ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu miyoborere no mu gutanga serivisi zihuse kandi zinoze.
Ibi biganiro byabaye nyuma y’itangizwa rya 'AI for Good Global Commission', komisiyo ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Kagame ayoboye afatanyije na Marc Benioff, washinze kandi akaba ayobora Sosiyete ya Salesforce.
INDI NKURU WASOMA :Trump yatangaje ko agahenge hagati ya Amerika na Iran karangiye
Perezida Alar Karis na we ari mu banyamuryango batangije iyi komisiyo, hamwe na Perezida wa Iceland, Halla Tómasdóttir, ndetse n’abayobozi batandukanye baturuka mu nzego za leta, ibigo by’ikoranabuhanga, imiryango mpuzamahanga n’abashoramari.
Iyi komisiyo igamije gushaka uburyo bwafasha Isi gukoresha neza ubwenge buhangano, hubakwa icyizere mu ikoranabuhanga, guteza imbere udushya, no gutuma inyungu zaryo zigera ku baturage benshi mu buryo bungana.

Ibitekerezo