
Kamonyi: Hatoraguwe umurambo w’umugabo utaramenyekana
Inzego z’ubuyobozi mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, zatangaje ko hatoraguwe umurambo w’umugabo utaramenyekana, bikekwa ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi mbere yo kujugunywa mu muferege.
Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga 2026, mu Mudugudu wa Rwirabo, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Jean Pierre Egide Ndayisaba, yavuze ko umurambo wasanzwe ufite ibikomere, bikaba ari byo bituma hakekwa ko nyakwigendera yabanje kugirirwa nabi mbere yo kujugunywa aho wabonetse.
Yagize ati: “Umurambo twawutoraguye mu gitondo, ariko ntitwabashije kumenya uwo ari we.”Nkuko yabwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru .
Nyuma yo kuwubona, ubuyobozi bwahamagaje abaturage bo muri ako gace kugira ngo harebwe niba hari uwawumenya, ariko nta n’umwe wabashije kuwumenya.
INDI NKURU WASOMA : Yugi Umukaraza yajuririye icyemezo cyo gufungwa iminsi 30
Ndayisaba yavuze ko bahise bafatanya n’inzego z’umutekano n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), umurambo ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo hakorwe isuzuma rya gihanga rizafasha kumenya icyateye urupfu ndetse n’umwirondoro wa nyakwigendera.
Yongeyeho ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ritagaragaje ko muri uwo mudugudu hari urugomo cyangwa indi mvururu ziherutse kuhabera, bityo hakaba hategerejwe ibizava mu iperereza rirambuye.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko nyakwigendera yari umugabo uri hagati y’imyaka 30 na 35 y’amavuko, kandi nta cyangombwa na kimwe kimuranga cyari kimuriho igihe umurambo we wabonwaga.

Ibitekerezo