Amamaza hano
Karongi: Impanuka yahitanye batandatu bari bavuye mu bukwe
AmakuruRwanda

Karongi: Impanuka yahitanye batandatu bari bavuye mu bukwe

Abantu batandatu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi yabereye mu Karere ka Karongi, abandi 13 barakomereka. Aba bantu bari bavuye mu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Kigali.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min350
Dukurikire

Iyi mpanuka yabaye ku wa 9 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rwariro, mu Murenge wa Gitesi.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi avuga ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa Tanu n’igice z’ijoro, ubwo umushoferi wari utwaye iyi modoka ya Hiace yagiraga ibitotsi bikomotse ku munaniro, ikava mu muhanda ikagwa ahantu hafi ya metero 20 uvuye ku muhanda.

Amamaza hano

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Ngendahimana Jean Damascène, yavuze ko inzego zitandukanye zahise zitabara, abakomeretse bajyanwa ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo bahabwe ubuvuzi.

Yagize ati: “Ni abantu bo mu Murenge wa Ruganda bari bavuye mu bukwe i Kigali. Imodoka yarenze umuhanda, abahise bapfa ni batandatu, batanu bakomeretse bikomeye, abandi umunani bakomereka byoroheje.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko umunaniro n’ibitotsi bishobora kuba ari byo byateye iyi mpanuka.

INDI NKURU WASOMA:Taleb nawe yateye utwatsi iby'uko APR FC ikinira DRC

Yasabye abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga igihe bumva bafite umunaniro, kugendera ku muvuduko ukwiye no gusuzumisha ibinyabiziga kenshi.

Mu bantu batandatu bahitanywe n’iyi mpanuka harimo se w’umukobwa wari washyingiwe. Umushoferi wari utwaye imodoka na we ari mu bakomeretse.

ImpanukaKarongi

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Karongi: Impanuka yahitanye batandatu bari bavuye mu bukwe - Tugezo