Amamaza hano
Kicukiro: Hegitari 296 zagenewe icyanya gishya cy’inganda
AmakuruRwanda

Kicukiro: Hegitari 296 zagenewe icyanya gishya cy’inganda

Abaturage barenga 1.200 bafite ubutaka bungana na hegitari 296 mu Kagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, bamenyeshejwe ko buzakoreshwa mu kubaka icyanya gishya cy’inganda, nyuma y’imyaka ibiri batemerewe kuhakorera ibikorwa bisanzwe.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min2330
Dukurikire

Ubu butaka bwari busanzwe bwaragenewe ibikorwa by’inganda mu gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cy’Umujyi wa Kigali. Abaturage babufite basabwe kumvikana n’abashoramari bazifuza kubugura, kugira ngo bubakwemo inganda.

Shema Elisa, umukozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe ibikorwaremezo mu byanya by’inganda, yabwiye RBA ko icyanya cya Gitaraga kizafasha kwimura inganda zikorera ahantu hatabugenewe mu Mujyi wa Kigali.

Amamaza hano

Yagize ati: “Ishoramari rigiye kuba turasaba abaturage kuryorohereza mu ihererekanya ry’ubutaka. Nanone kandi n’umuturage uhafite ubutaka kandi afite umushinga ashobora kubukoresha yemerewe kuwuhakorera.”

Iki cyanya giteganyijweho ibibanza 350, kikazaba kiri ku buso bwa hegitari 296. Kizaba kiri mu byanya 13 by’inganda biteganyijwe hirya no hino mu gihugu.

INDI NKURU WASOMA : Uko leta ya Tshisekedi yifashishije Formula 1 mu guharabika u Rwanda

Bamwe mu bafite ubutaka muri Gitaraga bavuze ko bishimiye kumenya icyo buzakoreshwa, nyuma y’igihe bari bamaze badafite amakuru ahagije ku hazaza habwo.

Buhinja Jolly yavuze ko yizeye ko bazumvikana n’abashoramari ku biciro bibanyuzeho.

Perezida wa Site ya Gitaraga, Makayo Musoni Aloys, yavuze ko ako gace gafite amahirwe yo gukurura abashoramari kubera ibikorwaremezo biteganyijwe, birimo umuhanda uzahuza Kigali n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera ndetse na gari ya moshi.

Kicukiroicyanya cy’inganda

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.