
Kigali : Inteko Ishinga Amategeko yasabye ivugururwa rya Politiki y’Ubumwe n’Ubwiyunge
Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) kuvugurura Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu gihe kitarenze amezi 12, kugira ngo ijyane n’igihe ndetse n’inshingano nshya z’iyi minisiteri.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma raporo ya Komisiyo y’Ubumwe, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, yagaragaje ko nubwo igihugu cyateye intambwe ishimishije mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, hari ibibazo bishya bisaba ko politiki iriho ivugururwa.
Perezida wa Komisiyo, Depite Madina Ndangiza, yavuze ko politiki yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2020 yageze kuri byinshi, ariko ko hakenewe kuyihuza n’ibihe igihugu kirimo.
Raporo yagaragaje ko ibigo bya Leta byinshi byinjije ibikorwa byo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge muri gahunda zabyo, ariko ko bamwe mu bikorera batarabigira gahunda ihamye, nubwo hari ibikorwa byiza basanzwe bakora birimo gutanga akazi nta vangura no kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abadepite banagaragaje impungenge ku ruhare rw’amadini n’amatorero, bavuga ko hari abayobozi b’amadini batarasobanukirwa neza inshingano zabo mu kwimakaza ubumwe, ndetse hakaba n’abakwirakwiza ubutumwa bushobora kuyobya abayoboke babo.
Ikindi cyagarutsweho ni ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyipfobya no kuyihakana ku mbuga nkoranyambaga. Inteko yasabye ko hafatwa ingamba zikomeye zo gukurikirana ababikora no gukomeza ubukangurambaga bwo kubirwanya.
INDI NKURU WASOMA :Kagame na Perezida wa Estonia baganiriye ku gushimangira ubufatanye mu ikoranabuhanga
Mu rwego rw’uburezi, raporo igaragaza ko amateka y’u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi akomeje kwigishwa, ariko ko hari abarimu bagitinya kuyigisha bitewe n’ingaruka z’ihungabana. Abadepite basabye ko bahabwa ubufasha n’amahugurwa kugira ngo babashe kuyigisha bafite icyizere.
Raporo yanagaragaje ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda cyakomeje kuzamuka, kiva kuri 82.3% mu 2010 kigera kuri 95.3% mu 2025.


Ibitekerezo