Amamaza hano
Kirehe: Impanuka y’imodoka yaguyemo abantu bane
AmakuruRwanda

Kirehe: Impanuka y’imodoka yaguyemo abantu bane

Abantu bane bitabye Imana, abandi 16 barakomereka mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi yabereye mu Murenge wa Nasho, mu Karere ka Kirehe, mu ijoro rishyira ku wa 18 Kanama 2026.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min280
Dukurikire

Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Kagese, ubwo Coaster yavaga i Nasho yerekeza i Kigali. Abantu babiri bapfiriye ahabereye impanuka, mu gihe abandi babiri bitabye Imana ubwo bajyanwaga kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko icyateye impanuka kitaramenyekana neza, ariko umushoferi yavuze ko ashobora kuba yarabuze feri, ahantu hari hamanuka cyane.

Amamaza hano

Ati: “Kugeza ubu ntituramenya icyayiteye, ariko umushoferi yavuze ko yabuze feri kuko ni ahantu hamanuka cyane. Bishobora kuba rero byaratewe n’umuvuduko.”

SSP Twizeyimana yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije, gutwara banyoye ibisindisha cyangwa bananiwe, ndetse bakajya basuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga mbere yo kubikoresha.

INDI NKURU WASOMA : Girumugisha Jean Claude yerekanywe muri Al Ahli Tripoli

Yanasabye abagenzi kutarebera amakosa akorwa n’abashoferi, ahubwo bakayamenyesha inzego z’umutekano cyangwa bakagira icyo babwira umushoferi igihe babona atwaye nabi.

Ati: “Abagenzi na bo bashobora kubwira ubatwaye ko ari kugenda nabi cyangwa akora amakosa. Ibi bifasha buri wese kuba ijisho rya mugenzi we.”

Abakomeretse 16 bakomeje kuvurirwa mu bitaro bitandukanye, mu gihe inzego z’umutekano zatangiye iperereza rigamije kumenya neza icyateye iyi mpanuka.

ImpanukaKirehe

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Kirehe: Impanuka y’imodoka yaguyemo abantu bane - Tugezo