Amamaza hano
Kwibohora 32: Col (Rtd) Jill Rutaremara yasabye urubyiruko kurinda ibyo u Rwanda rwagezeho
AmakuruRwanda

Kwibohora 32: Col (Rtd) Jill Rutaremara yasabye urubyiruko kurinda ibyo u Rwanda rwagezeho

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col (Rtd) Jill Rutaremara, yavuze ko urubyiruko rw'u Rwanda rufite inshingano zikomeye zo kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'Urugamba rwo Kwibohora, arusaba kubikora ruyobowe n'ubumwe, gukunda igihugu no gukora cyane.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min400
Dukurikire

Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col (Rtd) Jill Rutaremara, yavuze ko igihe kigeze ngo urubyiruko rufate iya mbere mu kurinda no guteza imbere ibyagezweho mu rugendo rwo kubaka igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru The New Times, Rutaremara yavuze ko nubwo urubyiruko rw'uyu munsi rutabayeho mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo mbere ya 1994, rukwiye kwigira ku babibonye no ku mateka y'u Rwanda kugira ngo rushobore kubakira kuri ayo masomo.

Amamaza hano

Yagize ati: "Urubyiruko rukwiye kwibaza ruti, niba abandi barabishoboye, kuki nanjye ntabishobora?"

Rutaremara yibukije ko abenshi mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda bari bakiri bato, bityo n'urubyiruko rw'uyu munsi rufite ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu iterambere no mu kubungabunga umutekano n'ubumwe bw'Abanyarwanda.

Yashimangiye ko ibyagezweho kuva mu 1994 bitagezweho mu buryo bworoshye, ahubwo byasabye amaraso n'ubwitange bwa benshi. Yavuze ko ari yo mpamvu urubyiruko rukwiye kubifata nk'umurage rugomba kurinda no gukomeza guteza imbere.

INDI NKURU WASOMA : Umunyamakuru Hitimana wa Radio/TV10 agiye kurushinga na Ida

Ati: "Amaraso menshi yaramenetse kugira ngo u Rwanda rubohorwe. Nyuma ya 1994 igihugu cyageze kuri byinshi kandi hubatswe inzego zitandukanye. Urubyiruko rukwiye kurinda ibyo byagezweho no gukomeza kubyubakiraho kuko haracyari byinshi byo gukora."

Yakomeje avuga ko urufunguzo rwo gukomeza uru rugendo ari ugutoza urubyiruko indangagaciro zirimo gukunda igihugu, gukorera hamwe, gukora cyane no guharanira amahoro arambye.

U RwandaKwibohora32

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Kwibohora 32: Col (Rtd) Jill Rutaremara yasabye urubyiruko kurinda ibyo u Rwanda rwagezeho - Tugezo