Amamaza hano
M. Iréné yakoze ubukwe na Nishimwe Liliane
Imyidagaduro

M. Iréné yakoze ubukwe na Nishimwe Liliane

Umunyamakuru Murindahabi Iréné, uzwi cyane nka M. Iréné, yakoze ubukwe na Nishimwe Liliane, nyuma y’uko aba bombi baherutse gusezerana imbere y’amategeko.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min580
Dukurikire

Aba bombi basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore mu birori byitabiriwe n’inshuti, abavandimwe n’ibyamamare.

Ubukwe bwabereye muri Intare Arena ku Gisozi kuri uyu wa 15 Kanama 2026. Mu babwitabiriye harimo abahanzi n’abakomeye mu myidagaduro barimo Chriss Eazy, Rocky Kimomo, Edouard Bamporiki, Mariya Yohana, Aisha Inkindi, DJ Cyusa na Fally Merci, hamwe n’abandi.

Amamaza hano

Ibirori byabanje gutangirwa n’umuhango wo gusaba no gukwa, nyuma hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana, mbere y’uko abageni n’abashyitsi bakomereza mu birori byo kwakira abitabiriye ubukwe.

M. Iréné ni umwe mu banyamakuru bamaze imyaka mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda. Yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Isibo TV, mbere yo gushinga igitangazamakuru cye yise MIE.

INDI NKURU WASOMA :Inkongi yafashe Muhabura yazimye - Menyesha

Uretse itangazamakuru, M. Iréné yagiye agira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro, aho yanakoranye n’abahanzi barimo Niyo Bosco na Vestine & Dorcas, abafasha mu bikorwa bijyanye n’akazi kabo.

Mu minsi ishize kandi yinjiye mu ruganda rwa sinema, asohora filime ye yise Isereri, imaze kugira umubare munini w’abayireba kuri YouTube. Muri iyi filime hagaragaramo abakinnyi barimo Aisha Inkindi na Nyabitanga Nicole.

M. IrénéNishimwe Liliane

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

M. Iréné yakoze ubukwe na Nishimwe Liliane - Tugezo