
Maj Gen Nyakarundi yahanuye APR FC mbere yo guhura na Vipers muri CECAFA Kagame Cup
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasabye abakinnyi ba APR FC gukoresha neza amahirwe bagifite muri CECAFA Kagame Cup 2026, mbere y’umukino ukomeye bazakina na Vipers yo muri Uganda.
Maj Gen Nyakarundi yabibabwiye ku wa Gatatu ubwo yasuraga iyi kipe y’Ingabo z’igihugu mu myitozo ya nyuma yo kwitegura umukino wa gatatu w’iri rushanwa.
Mu butumwa yahaye abakinnyi, yakiriye abakinnyi bashya muri APR FC ndetse ababwira ko bagomba gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ikipe zirimo guharanira intsinzi.
Yagize ati: “Benshi mu bakinnyi bashya ni bwo tubonanye, ariko ku maso hanyu ndabona mwaramenyereye. Umukino wa mbere twarawurebye, uwa kabiri ntabwo twawurebye, ariko uko mwitwaye bitanga icyizere ko no mu mukino mufite imbere muzitwara neza.”
Yakomeje abasaba gukoresha neza amahirwe babona imbere y’izamu no gukomeza gukurikiza intego z’ikipe.
Ati: “Intego zacu nk’ikipe ni ukurangwa n’intsinzi kandi bihoraho. Mwitware neza, twese tubari inyuma.”
Kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara, yavuze ko ikipe yamaze kwigira ku makosa yakoze mu mukino wayibanjirije, aho yatsinzwe na Gor Mahia ibitego 5-0.
Yagize ati: “Umukino ubanza ntabwo twitwaye neza kandi waduhaye isomo. Nyuma yawo twarebye kure, dukosora amakosa twakoze. Ubu turiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi bacu.”
INDI NKURU WASOMA :U Rwanda na Belarus bigiye kwagura ubufatanye mu buhinzi, ikoranabuhanga n'umutekano
APR FC izahura na Vipers yo muri Uganda kuri uyu wa Kane kuri Stade Amahoro i Remera saa moya z’umugoroba. Nubwo ifite amahirwe make yo kugera muri ½, iyi kipe iracyashaka intsinzi izongera kuyigarurira icyizere muri iri rushanwa.

Ibitekerezo