
Maj Gen Nyakarundi yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Centrafrique
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, abashimira ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaza mu nshingano zabo.
Maj Gen Nyakarundi yasuye umutwe wa RWABAT-1 ukorera mu kigo cya Socatel M’Poko, i Bangui, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi bawo. Yabashimiye uburyo bakomeje gusohoza inshingano zabo mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
Muri urwo ruzinduko, Maj Gen Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, abashimira uruhare bagira mu bikorwa byo guharanira amahoro.
Yaganiriye kandi n’abasirikare ku miterere y’umutekano w’u Rwanda ndetse n’iy’akarere, abasaba gukomeza kubahiriza indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda, kugira imyitwarire iboneye no gukomeza kurinda isura nziza y’igihugu.
Maj Gen Nyakarundi kandi yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za MINUSCA, Lt Gen Humphrey Nyone, baganira ku bikorwa by’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique ndetse n’uruhare abasirikare b’u Rwanda babigiramo.
INDI NKURU WASOMA : Rayon Sports yegukanye CECAFA Kagame Cup nyuma yo gutsinda Gor Mahia 2-1
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa butandukanye, burimo ubwa MINUSCA ndetse n’ubutumwa bukorwa ku bufatanye bw’u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique.
Biteganyijwe ko Maj Gen Nyakarundi azitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y’abasirikare b’Ingabo za Centrafrique (FACA) batojwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Ibitekerezo