
Manchester United mu nzira zisinyisha Carlos Baleba
Manchester United yatangiye ibiganiro byo gusinyisha Carlos Baleba wa Brighton & Hove Albion, aho iyi kipe yo mu Bwongereza yatanze miliyoni £60 ndetse n’izindi miliyoni £5 zishobora kwiyongeraho bitewe n’ibizagerwaho.
Amakuru yatangajwe na The Guardian avuga ko Manchester United yizeye ko ishobora kurangiza iki gikorwa cyo kugura Baleba ku mafaranga ari munsi ya miliyoni ÂŁ75, nubwo Brighton ikomeje kumushakira amafaranga menshi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 22, ukomoka muri Cameroun, ngo yamaze kumvikana na Manchester United ku bijyanye n’umushahara n’ibindi bigize amasezerano ye bwite. Gusa ibiganiro hagati y’amakipe yombi biracyakomeje kugira ngo bumvikane ku giciro cya nyuma.
Baleba amaze igihe ari ku rutonde rw’abakinnyi Manchester United ishaka. Iyi kipe yari yaramwifuza kuva mu mpeshyi ishize, ubwo Brighton yamushyiragaho agaciro kagera kuri miliyoni £100.
Gusa igiciro cye cyaragabanutse nyuma y’umwaka w’imikino ushize utamugendekeye neza uko byari byitezwe. Uyu musore kandi kuri ubu afite ikibazo cy’imvune yo ku kagombambari, ibintu bishobora kugira uruhare mu biganiro by’amafaranga.
Naramuka asinye muri Manchester United, Baleba yaba umukinnyi wa gatatu wo hagati iyi kipe yinjije muri iyi mpeshyi. Azaba akurikira Youri Tielemans wavuye muri Aston Villa kuri miliyoni ÂŁ35, ndetse na Andrey Santos wavuye muri Chelsea kuri miliyoni ÂŁ48.
Baleba usanzwe ahitamo gukina nka nimero ya gatandatu, ashobora kongera imbaraga, umuvuduko n’ubushobozi bwo guhangana hagati mu kibuga cya Manchester United.
INDI NKURU WASOMA : Platini P agereranya ibyishimo bya Usher na Chris Brown n’ibya King James i Kigali
Uko ibintu bihagaze, uyu mukinnyi ashobora guhatanira umwanya wo kubanza mu kibuga na Andrey Santos, mu gihe umutoza wa Manchester United azaba ashaka kubaka umurongo wo hagati ushobora guhangana n’abakinnyi bakomeye muri Premier League.

Ibitekerezo