
Mbappé yakoze amateka, Rodri aba umukinnyi mwiza:Ibihembo bikomeye by'Igikombe cy'Isi cya 2026
Igikombe cy’Isi cya 2026 cyasojwe Espagne yegukanye igikombe itsinze Argentine igitego 1-0, ariko nyuma y’umukino wa nyuma hanatanzwe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi muri iri rushanwa.
Rutahizamu w’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yanditse amateka mashya nyuma yo kwegukana inkweto ya zahabu (Golden Boot) ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Mbappé yatsinze ibitego 10 mu mikino umunani, aba umukinnyi wa mbere ubigezeho mu mateka y’Igikombe cy’Isi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yari yaranegukanye iki gihembo no mu Gikombe cy’Isi cya Qatar mu 2022, aho yari yatsinze ibitego umunani. Ubu amaze kugira ibitego 22 mu mateka y’Igikombe cy’Isi, asiga Lionel Messi wari usanzwe ayoboye, we wasoje iri rushanwa afite ibitego umunani.
Nubwo yishimiye iki gihembo, Mbappé yavuze ko icyifuzo cye gikomeye cyari ugukina umukino wa nyuma no gutwara igikombe aho kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi.
INDI NKURU WASOMA : Hagiye gushyirwa ku isoko bombo zirwanya gusaza
Ku rundi ruhande, kapiteni wa Espagne Rodri ni we wegukanye umupira wa zahabu (Golden Ball) uhabwa umukinnyi wahize abandi muri iri rushanwa. Rodri yagize uruhare rukomeye mu gufasha Espagne gutwara Igikombe cy’Isi cya kabiri mu mateka yayo, nyuma yo kwitwara neza kuva irushanwa ritangiye kugeza ku mukino wa nyuma.
Lionel Messi yegukanye umupira wa feza (Silver Ball) nk’umukinnyi wa kabiri wahize abandi, mu gihe Mbappé we yahawe umupira wa bronze (Bronze Ball).
Mu izamu, Umunya-Espagne Unai Simón ni we wegukanye igihembo cya Golden Glove gihabwa umunyezamu wahize abandi. Muri iri rushanwa ryose, yemeye igitego kimwe gusa mu mikino umunani yakinnye, anakora amateka yo kurangiza imikino irindwi adatsinzwe igitego.
Myugariro muto wa FC Barcelona, Pau Cubarsí w’imyaka 19, ni we wabaye umukinnyi muto wahize abandi (Best Young Player). Cubarsí yakinnye iminota yose Espagne yakinnye muri iri rushanwa, anagira uruhare rukomeye mu bwugarizi bwemeye igitego kimwe gusa.

Ibitekerezo