
Mbappé yamaganye ivanguramoko ry'Umusenateri wa Paraguay
Rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa, Kylian Mbappé, yamaganye bikomeye Umusenateri wa Paraguay, Celeste Amarilla, nyuma y'uko atangaje amagambo afatwa nk'ivanguramoko amunenga ashingiye ku nkomoko ye nyuma y'umukino w'Igikombe cy'Isi.
Aya magambo Amarilla yayatangaje ku rubuga rwa X nyuma y'uko Paraguay itsinzwe n'u Bufaransa muri 1/8 cy'irangiza, umukino warangiye Mbappé awutsinzemo igitego kuri penaliti.
Mu butumwa bwe, Mbappé yavuze ko uwo musenateri adakwiriye umwanya arimo ndetse ko atagaragaza isura nyayo ya Paraguay.
Yagize ati: "Uri umuntu uteye isoni kandi udakwiriye umwanya urimo. Ntuhagarariye Paraguay, igihugu cyaranzwe n'ishyaka n'icyubahiro muri iri rushanwa. Kubera ivanguramoko n'imvugo zawe zidafite ishingiro, isi yose yibagiwe amateka meza y'ikipe yanyu ahubwo ireba amagambo yawe."
INDI NKURU WASOMA :Neymar yasezeye burundu mu Ikipe y'Igihugu ya Brazil
Yakomeje ashimangira ko atazemera na rimwe ko abantu bakwirakwiza urwango n'ivanguramoko bakomeza kubikora nta cyo babazwa.
Nyuma y'aya magambo, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Bufaransa (FFF) ryatangaje ko riteganya kuregera Amarilla mu nkiko, rivuga ko ibyo yavuze ari ibyaha kandi bidakwiriye kwihanganirwa.
FFF yavuze ko amagambo nk'ayo atuka abakinnyi bahagarariye igihugu cy'u Bufaransa, bityo agomba gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera.

Ibitekerezo