
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yavuze uko umuziki usigaye ukoreshwa mu kuvura abarwayi bo mu mutwe
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko umuziki utagikwiye gufatwa nk'uburyo bwo kwidagadura gusa, ahubwo ko usigaye ukoreshwa no mu buvuzi, cyane cyane mu gufasha abantu bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe.
Yabitangaje ku wa 4 Kanama 2026, mu biganiro byahuje inzego za Leta n'abafatanyabikorwa b'uruganda rw'imyidagaduro, byabereye muri Mövenpick Hotel Kigali.
Dr Sabin yavuze ko na we ubwe akunda umuziki, ndetse ko umufasha mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati: "Nkunda kugenda mu modoka ndi njyenyine ariko umuziki uba urimo. Duhuye ntabwo wamenya ko ari njyewe, ushobora gufungura ikirahure cy'imodoka ukagira ngo ni Bushali uyitwaye."
Yasobanuye ko ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko umuziki ugabanya umunaniro wo mu mutwe, ukongera ibyishimo ndetse ukaruta ibikorwa byinshi mu kuzamura amarangamutima y'umuntu.
Ati: "Umuziki ni wo wa mbere uzamura mood y'abantu kurusha sports, meditation n'ibindi bikorwa byose."
Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko mu Rwanda hamaze gukoreshwa uburyo bwa Music Therapy, aho umuziki ukoreshwa mu kuvura abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe.
Yagize ati: "Abantu bafite ibibazo bya Mental Health tubavuza umuziki mwiza. Dufite 'Clinical' aho bakuryamisha bakagushyira umuziki, hari umuti mucye bagutera ugasinzira, uwo muziki ukagusinzira ukabyuka agahinda gakabije kashize. Umuziki uravura."
Dr Sabin yashimiye abahanzi uruhare bagira mu mibereho myiza y'abaturage, avuga ko ibihangano byabo bifasha benshi kongera ibyishimo no kugabanya ibibazo byo mu mutwe.
Ati: "Niba mutari mubizi, mwese muri ba Dogiteri abakora umuziki. Mwese muravura."
INDI NKURU WASOMA : Arsenal iri mu biganiro bya nyuma byo gusinyisha kapiteni wa Newcastle
Yasoje abasaba gukomeza gukora indirimbo zirimo ubutumwa bwubaka sosiyete, ashimangira ko amagambo ari mu ndirimbo ashobora kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe no gufasha abantu kongera icyizere cy'ubuzima.

Ibitekerezo