
Minisitiri Kayisire yahamije ko unywa âDundubwonkoâ aba atakiri umugabo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâUbutegetsi bwâIgihugu, Kayisire Marie Solange, yasabye Abanyarwanda kwirinda inzoga zâinkorano zitujuje ubuziranenge, avuga ko zangiza ubuzima ndetse zigasenya imiryango.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2026, ubwo yifatanyaga nâabaturage bo mu Murenge wa Nyakariro, Akarere ka Rwamagana, mu Muganda rusange usoza ukwezi.
Nyuma yâUmuganda, Kayisire yashimiye abaturage uruhare bagira mu bikorwa byâiterambere, mbere yo kubakangurira kwirinda inzoga zâinkorano zirimo izizwi nka âDundubwonkoâ, avuga ko zifite ingaruka zikomeye ku buzima no ku nshingano zâumuryango.
Yagize ati: âUmugabo unywa Dundubwonko ntabwo aba akiri umugabo. Umuntu uba warabaswe nâizo nzoga akenshi atakaza inshingano ze zo kwita ku muryango. Agahora mu makimbirane, bikaba byanamuviramo uburwayi, urupfu nâibindi byinshi bitewe nâuburozi buba buzirimo.â
Yakomeje asaba abaturage gukorana nâinzego zâibanze ndetse nâizâumutekano mu kurwanya abakora nâabacuruza izi nzoga, anabashishikariza kunywa ibinyobwa byujuje ubuziranenge kugira ngo barengere ubuzima bwabo.
INDI NKURU WASOMA : RDB yimuye icyicaro nyuma yâibibazo byagaragaye ku nyubako yakoreragamo
Ibi bije nyuma yâuko Minisitiri wâUbuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko mu mezi atandatu ashize inzoga zitujuje ubuziranenge zahitanye abantu 44, mu gihe abandi benshi bajyanywe kwa muganga bazize ingaruka zazo.
Ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zâinkorano bukomeje gushyirwa imbere nâinzego zitandukanye, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwâabaturage no kubungabunga umutekano nâimibereho myiza yâimiryango.

Ibitekerezo