Amamaza hano
Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves batangiye inzira yo gutandukana
Imyidagaduro

Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves batangiye inzira yo gutandukana

Miss Muyango Claudine n’umunyezamu Kimenyi Yves batangiye inzira yo gutandukana byemewe n’amategeko, nyuma y’imyaka ibiri bakoze ubukwe ndetse n’imyaka irindwi bamaze mu rukundo.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 1 min2830
Dukurikire

Kuri uyu wa 14 Kanama 2026, aba bombi bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, aho bagaragaye mu rubanza rujyanye no gutandukana kwabo byemewe n’amategeko.

Urubanza rwamaze iminota mike gusa, aho bombi bari bitabiriye iburanisha. Icyakora, iburanisha ryabereye mu muhezo, umucamanza ntiyemera ko hari undi muntu winjira mu cyumba cy’iburanisha.

Amamaza hano

Intambwe aba bombi bateye yo gutandukana ije nyuma y’iminsi mike havugwa ko umubano wabo utifashe neza, ndetse hakaba hari n’amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko bashobora kuba baratandukanye.

Muyango Claudine na Kimenyi Yves bakoze ubukwe mu 2024, nyuma y’imyaka itanu bari bamaze mu rukundo. Batangiye gukundana mu 2019, maze mu 2021 bibaruka imfura yabo.

Muyango Claudine yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga Miss Rwanda 2019, aho yabaye Nyampinga uberwa n’Amafoto.

INDI NKURU WASOMA : Gukumira inzoga zitemewe byagabanyije ibyaha byo gukubita no gukomeretsa

Kimenyi Yves ni umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, akaba yarakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS Kigali.

Kugeza ubu, ibijyanye n’impamvu yatumye aba bombi bafata icyemezo cyo gutandukana ntibiratangazwa ku mugaragaro.

Miss Muyango ClaudineKimenyi YvesGatanya

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.

Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves batangiye inzira yo gutandukana - Tugezo