Amamaza hano
Miss Muyango Claudine yerekeje muri USA
SiporoRwanda

Miss Muyango Claudine yerekeje muri USA

Miss Muyango Claudine yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 2026, yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azitabira umuhango wo gutanga ibihembo bya AFRIMMA 2026.

Gatete Jimmy

Gatete Jimmy

Gusoma: 2 min2320
Dukurikire

Muyango, waherekejwe n’imfura ye, yerekeje i Dallas muri Leta ya Texas, ahazabera uyu muhango ku wa 12 Nzeri 2026. Uyu Munyarwandakazi ari mu bahatanira igihembo mu cyiciro cya Best Influencer.

Nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’abahataniye iki gihembo, Muyango yabwiye IGIHE ko yashimishijwe no kubona ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga bigera ku rwego mpuzamahanga, nubwo atari yiteze ko byamugeza muri iri rushanwa.

Amamaza hano

Yavuze ko kuba yarashyizwe muri iki cyiciro byamweretse ko gukora ibyo ukunda ubishyizemo imbaraga bishobora kuvamo umusaruro, ibindi umuntu akabiharira Imana.

Muyango kandi yavuze ko atigeze abona imikoreshereze ye y’imbuga nkoranyambaga nk’iyihariye ku buryo yatekereza ko yazamugeza ku bihembo mpuzamahanga. Ku bwe, icy’ingenzi ni gukora cyane no gukora neza ibyo umuntu ashinzwe, ibisigaye bikazaza uko Imana ibishaka.

Mu cyiciro cya Best Influencer ahatanyemo amazina akomeye ku mbuga nkoranyambaga, barimo Khaby Lame, Nasty Black, Lasizwe Dambuza, Crazy Kennar, Carter Efe, Ilyas El Maliki, Sabinus na Peller.

Muyango ni umwe mu Banyarwanda bafite abakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga. Yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019, aho yegukanye ikamba rya Miss Photogenic.

INDI NKURU WASOMA : Umunsi wa mbere warangiye Amagaju ariyo ayoboye BK Pro League: Dore ibintu by'ingenzi byaranze umunsi wa mbere

Uretse ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga, Muyango azwi mu kuyobora ibirori bitandukanye no mu bikorwa bijyanye n’itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Undi Munyarwandakazi uri mu bahatanira ibihembo bya AFRIMMA 2026 ni umuhanzi Ariel Wayz, uri mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugore wahize abandi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Miss Muyango ClaudineAFRIMMA 2026

Ibitekerezo

Advertise here

Dukoresha cookies

Dukoresha cookies kugira ngo dusesengure abashyitsi ku rubuga rwacu kandi twongere uburambe bwawe. Ushobora kwemera cyangwa kwanga cookies zitari iz'ibanze.