
Mitsutsu yapfushije murumuna we wari umaze imyaka ibiri arwariye mu bitaro
Umunyarwenya Kazungu Emmanuel, uzwi nka Mitsutsu, ari mu gahinda nyuma yo kubura murumuna we wari umaze imyaka ibiri arwariye mu bitaro.
Mitsutsu yemeje ko murumuna we yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Kanama 2026, nyuma y’igihe kirekire arwaye.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mitsutsu yasangije abamukurikira ubutumwa bw’akababaro, ashimira abari bamufashije muri uru rugendo rwo kwita ku murwayi.
Yagize ati: “Iruhukire mu mahoro papa. Ndagukunda kandi nzahora ngukunda. Uri intwari y’umuryango. Ndashimira mwese twabanye muri uru rugendo rutari rworoshye. Imana ibahe umugisha.”
Urupfu rwa murumuna wa Mitsutsu ruje nyuma y’igihe uyu munyarwenya yari amaze ahanganye n’ikibazo cyo kumuvuza. Mu minsi ishize, yari yafashe icyemezo cyo guteza utwe kugira ngo abone amafaranga yo gukomeza kwishyura ubuvuzi bw’umuvandimwe we.
INDI NKURU WASOMA : Rayon Sports yatomboye Panthère Sportive du Ndé mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup
Murumuna we yari amaze igihe kinini arwariye mu Bitaro bya CHUK, nyuma aza kwimurirwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ari na ho yitabye Imana.
Nubwo umuryango utaratangaza indwara yari amaranye igihe, amakuru yatangajwe avuga ko umwe mu bimenyetso yari afite ari ukumungwa mu isura.
Kugeza ubu, Mitsutsu n’umuryango we bari mu gihe cyo kwakira urupfu rw’umuvandimwe wabo, nyuma y’imyaka ibiri y’uburwayi n’ingendo zo gushaka ubuvuzi.

Ibitekerezo